Abagore babiri bo muri Kenya bakoraga akazi ko gucuruzaga abakobwa ku bagabo bakabasambanya bavuga ko bagiye kubaha akazi keza bafatiwe mu Buhinde

09/10/23 16:1 PM
1 min read

Abagore babiri bafite ubwene gihugu bwa Kenya bafatiwe mu gihugu cy’u Buhinde, bashinjwa ibyaha byo gucuruza abana b’ababakobwa , aho bivugwa ko babashakiraga VISA, bakababwira ko bagiye kubaha akazi.

 

 

Aba babogore babiri bakoraga ubu bucuruzi bugurisha abantu bafungiwe mu Gihugu cy’u Buhinde muri Goa nyuma yo gutegura Operation , yafatingiwe mu kwezi kwa 7 uyu mwaka wa 2023.Muri iyi Operation kandi hatabawe abakobwa 5 bari bashutswe ngo bagiye koherezwa muri iki gihugu cy’Ubuhinde gushakirwa akazi ahubwo bikarangira bashutswe , bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina kugahato.

 

 

 

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi muri Goa, Superintendent Nidhin Valsan , yatangaje ko abari muri iyi Sendika y’abagore bagurishaga abagore n’abakobwa, babanzaga kubasezeranya akazi no kubaho neza.Yagize ati:”Aba bagore bagera kuri 5, bashutse abagore bababwira ko barabashakira akazi keza mu gihugu cy’u Buhindi ndetse babashakira na VISA, nyuma bakaza kubatwara ahitwa Bengaluru bagamije kubagurisha kubagabo”.

 

 

 

Umuryango bikekwako witwa ARZ witwara nk’umuryango utegamiye kuri Leta, niwo ushyirwa mu majwi yo kuba bari inyuma y’ibi bikorwa, aho bisobanurwa ko bashobora kuba bafite abandi bantu bakoranaga.

 

 

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Kenya, avuga ko abakobwa bagera kuri 5 barokowe , bashakiwe aho gukinga umusaya , babafasha no mubundi mu gihe hagikorwa iperereza.

 

Go toTop