Umunyamakuru wo muri Nigeria witwa Zicsloma wamamaye cyane kumbuga nkoranyambaga yatunguranye avuga ko we nubwo akorera amafaranga menshi ariko akeneye umukunzi wo kumwitaho no kumufasha gukemura utubazo tw’amafaranga.
Zicsloma yemeje ko ageze ku rwego rwiza rwo kwinjiza amafaranga menshi ku kwezi. Zicsloma ukunda gushamagarwa Ashmusy ,yatunguye abantu benshi ubwo yavugaga ko nubwo akorera amafaranga angana gutyo ngo agikeneye umukunzi wo wo kujya amufasha akamusohokana ahantu hahenze.
Uyu mukobwa yemeza ko umusore waza kumutereta agomba kuba ashobora kumuha amafaranga akanishyura ibintu byose bihenze akunda gufata. Zicsloma yemeje ko kandi akoresha arenga Miliyoni 20 zama Naira.