Monday, May 20
Shadow

Byinshi ku muhanzi Afrique wamamaye mu ndirimbo yise ‘Agatunda’ n’uko yabigenje kugira ngo iyi ndirimbo imubere ikiraro yambukiraho

Umuhanzi Afrique , ni umwe mu bahanzi u Rwanda rufite batanga icyizere cy’ejo hazaza.Uyu muhanzi yatangiye kwamamara ubwo yari agishyira hanze indirimbo yise ‘Agatunda’.Muri iyi nkuru turagufasha kumenya inkomoko yo kwamamara k’uyu muhanzi.

 

 

Umuziki Nyarwanda ubyara abahanzi batandukanye umunsi ku munsi ariko ntabwo ariko benshi bagera ku ntego zabo ngo babe bakwigaragaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.Uyu muhanzi Afrique , twavuga ko yahiriwe n’urugendo rwamukuye aho yari yibereye agatekereza gukora indirimbo akayita Agatunda kuko iyo ataza kugira icyo gitekerezo ntabwo byari kumworohera ngo abe ageze aho ageze magingo aya n’ubwo akicyubaka.

 

 

 

Ubusanzwe yitwa Kayigire Josue, yamamaye cyane ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Agatunda’ igakundwa n’abatari bake bitewe n’ijwi rye ndetse n’amagambo yari muri iyo ndirimbo, umurishyo wayo ndetse n’amashusho yayo.Aganira n’ikinyamakuru The New Times, Afrique, yemeje ko atari azi neza ko iyi ndirimbo izamufasha kwamamara cyangwa ngo itume abantu bamumenya cyane.

 

 

Uyu musore uri mu myaka 20 y’amavuko yagize ati:” Twari turi kuruhuka bisanzwe njye na Producer NizBeat arangije atangira gucuranga amajwi meza uwo mwanya ntangira kuririmba bisanzwe rwose gake gake.Nahise nandika indirimbo uwo mwanya mbona biraryoshye cyane.Ubwo narangizaga kuyandika rero, twaje gusanga ari indirimbo nziza”.

 

 

 

Afrique yakomeje agira ati:”Ntabwo twari tuziko iyi ndirimbo izagafata ikamamara nk’uko bimeze ubu kuko twari tuziko ari indirimbo isanzwe.Ubwo mwanya njye natekereje gukora indi ndirimbo itari Agatunda ariko abantu bambwira ko Agatunda ariyo ndirimbo nziza”.Afrique , agaruka ku buryo yageze mu bantu bagize ati:’Iyi ndirimbo yanjye , natangiye nyiha abantu kuri watsapp bisanzwe, ariko ,mbona batangiye kuyikwirakwiza, mbona kuri Tik Tok, barimo kuyikoresha cyane ndetse no kuri Instagram”.

 

 

Kayigire yemeza ko iyi ndirimbo ariyo ndirimbo ya Mbere muri 2 zakunzwe kuri Boomplay , ubwo yaganiraga na The New Times.Ubusanzwe Afrique , ni umuhanzi wavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba, ni umwe mu bahanzi bazwiho kugira ijwi ryiza ndetse n’amagambo akakaye mu ndirimbo.Afrique yemeza ko adatewe ubwoba nuko atazongera gupfa kubona indirimbo izamufasha kumenyekana nka ‘Agatunga’ gusa ngo ntabwo atewe ubwoba nabyo.

 

 

 

Uyu musore wamamaye mu ndirimbo Agatunda, yize ubwubatsi mu mashuri yisumbuye ndetse yatangiye gukora muzika mu mwaka wa 2020.Uyu muhanzi, yavumbuwe ndetse anafashwa n’umukinnyi wa Filime wamamaye nka Njuga, na Patrick Tegera wamamaye nka Real Pac ariko akaba atuye muri AMERIKA.