Abagera kuri batanu bapfuye naho 25 barakomereka ubwo umuntu witwaje intwaro yarasaga mu nzu y’imyidagaduro y’abahuza ibitsina babisangiye muri leta ya Colorado muri Amerika.
Ukekwa afunzwe na polisi kandi arimo kuvurwa ibikomere. Abantu babiri “b’intwari” ni bo babashije guhagarika uyu warasaga, nk’uko polisi ibivuga. Club Q, yo mu mujyi wa Colorado Springs, yanditse kuri Facebook ko “ibabajwe bikomeye n’igitero kidafite impamvu” ku bantu bayo.
Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko Abanyamerika “batakwihanganira urwango”.
Kuwa gatandatu mbere gato ya saa sita z’ijoro ku isaha yaho, ni bwo polisi yatabajwe ko hari umuntu urimo kurasa abantu mu nzu y’urubyiniro.Ukekwa bamusanze muri iyo club.Bivugwa ko yarashishije imbunda ndende.Polisi ntivuga icyateye uyu muntu kurasa abantu ariko ivuga ko iperereza rizamenya niba ari igitero cy’urwango, cyangwa niba hari abandi bakigizemo uruhare. Abagera kuri batanu bapfuye
Umukuru wa polisi muri ako gace, Adrian Vasquez, yashimiye abantu babiri bari muri iyo nzu y’imyidagaduro babashije guhagarika uyu warasaga. Yabwiye abanyamakuru ati: “Ibimenyetso by’ibanze byerekana ko ukekwa yinjiye muri Club Q agahita atangira kurasa abarimo agakomeza imbere.
“Mu gihe yari imbere muri club, nibura abantu babiri baramurwanyije babasha guhagarika ko akomeza kwica no gukomeretsa abandi. Dukwiye kubashima cyane.”
Club Q nayo kuri Facebook yatangaje ko ishima “gutabara kwihuse kw’abakiriya b’intwari barwanyije uwitwaje intwaro bagahagarika igitero cy’urwango”.Muri iyo club harimo habera ibirori byo kubyina kandi ku cyumweru nijoro hari hateganyijwe ibirori byo kwizihiza umunsi wo kuzirikana abahinduye ibitsina byabo, ‘Transgender Day’.
Joshua Thurman, w’imyaka 34, wari muri club mu gihe uwo yarasaga, avuga ko yari azi ko amasasu ari kumva ari mu muziki ariko nyuma ajya kwihisha, nk’uko yabibwiye ikinyamakuru Colorado Sun.Yagize ati: “Ubwo nagarukaga nasanze imirambo hasi, ibirahure byamenetse, abantu barira.” Yongeraho ati: “Nta kintu cyabujije uwo mugabo kuza kuturasa. Kuki ibi byabaye? Kuki abantu bagomba kwicwa?” Iuhuko ridashira kubahasize ubuzima.
Buri wese ahabwe uburenganzira we
Inkomoko: BBC