Gucana inyuma birababaza cyane cyane ku muntu urimo gucibwa inyuma mu ghe yabimenye.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe iby’ingenzi bizakwerekako umugore wawe yatangiye kuguca inyuma.
Umugore watangiye kuguca inyuma, atangira kwitwara mu buryo budasanzwe cyangwa agakomeza kwitwara neza kugira ngo akujijishe ariko byanga bikunze nubyitaho uzabimenya.Nk’uko dukunda kubigarukaho mu nkuru zacu , urukundo ni rwiza kandi ni ngombwa ko abantu babiri baruharanira bakarurwanirira.
Abahanga bavuga ko umugore watangiye kuguca inyuma ahinduka mu buryo butandukanye harimo; Guhinduka mu mico.Umugore watangiye kuguca inyuma , imico ye irahinduka cyane ku buryo uko akuvugisha nabyo bihinduka cyane.
Ikindi umugore watangiye kuguca inyuma, ahinduka mu buryo bugaragara.Uyu mugore azatangira kwihindura umubiri ,niba atarajyaga yisiga azatangira kwisiga, niba atarajyaga yambara imyambaro migufi uzabona atangiye kujya yambara imyambaro migufi cyane.Nugerageza kumubuza azarakara cyane.
Uburyo bwateragamo akabariro nabwo buzahinduka.Uyu mugore azatangira kugabanya igihe yaguhaga kuburyo no mu gihe umukeneye atazajya atuma mubonana.
Uyu mugore azatangira kwirengagiza urukundo rwawe n’urugo rwanyu.Ntabwo azongera kukwitaho, ntabwo azongera kukubaza uko umunsi wawe wagenze.Abagabo bagirwa inama yo gutangira ubiganiro n’uwo bashakanye hakiri kare bagashaka igisubizo.