Abagabo babiri bahinduranije abagore kubera kutaryoherwa mu burir ! kuri ubu bavuze ko buri umwe anyuzwe noneho

10/01/2024 07:58

Imwe mu nkuru yavugishije abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga muri 2021 ni inkuru y’aba bagabo bo mu gihugu cya Kenya bafashe umwanzuro wo guhinduranya abagore kubera ko batanyurwa mu gutera akabariro.

 

 

Umwe muri abo bagabo yitwa Christopher Bwire yavuze ko nyuma yo guhinduranya umugore na mugenzi we akamuha umugore witwa Lilian Weta yavuze ko icyatumye agurana umugore na mugenzi we ariko umugore we atamuryoherezaga mu gutera akabariro.

 

 

Mu kiganiro uyu mugabo Christopher yagiranye n’ikinyamakuru Tuko, yavuze ko gutanga umugore we Immaculate agahabwa Lilian ariwo mwanzuro muzima yafashe mu buzima bwe kuko ngo kuri ubu aryohewe ndetse abaye mu buzima yishimiye.

 

 

Mu kuganira n’uyu mugabo kandi yazanye n’umugore we Lilian ubona ko bari bishimanye, ndetse bavuze ko n’umugabo wamuhaye Lilian nawe akamuha Immaculate nabo babanye neza ndetse bishimanye banezerewe.

 

 

Basoje bavuga ko buri kwezi bakora uko bashoboye bagahuza abana babo bagakina.

 

Abantu benshi bakoresha imbugankoranyamaga bakomeje kuvuga ko umwanzuro wafashwe nabi bagabo wo guhinduranya abagore ari umwanzuro ukomeye ndetse udashobora gupfa gufatwa na buri umwe.

 

 

 

Source: Tuko

Advertising

Previous Story

IGICE CYA 06 CYA FILME “BAD FAME” Cyageze hanze! Bimaze iki kugira amafaranga ariko ugahoza ku nkeke uwo mwashakanye?

Next Story

Nyuma yo kubona ko umugore umwe adahagihe, umugabo yahisemo gushaka abagore 7 icyarimwe

Latest from HANZE

Go toTop