Imbere y’abafana Zuchu yabajije Diamond Platnumz niba azamurongora undi arabyanga

17/04/2024 12:01

Umuhanzikazi Zuchu yatinyutse Boss we amubariza ku rubyiniro niba koko azamugira umugore cyangwa niba azakomeza kumukoresha.

Ubusanzwe Zuchu na Diamond Platnumz baba bari mukazi.Haba mu bitaramo cyangwa ahandi bahurira kuko Diamond Platnumz yasinyishije Zuchu muri WCB nk’umuhanzi ntabwo yamushyizemo nk’umugore we cyangwa umukunzi we.N’ubwo ntawe uzi neza amasezerano Zuchu na Diamond Platnumz bafitanye ajyanye no kuzamura impano ya Zuchu nk’umuhanzi , benshi bagiye bemeza ko harimo no kuzamura urwego rw’ibyiswe gutwika binyuze mu rukundo.

Mu myaka Zuchu amaranye na Diamond Platnumz ababari hafi bagiye bemeza ko hagiye hazamo ku mukunda ndetse akabigaragaza mu bitaramo bitandukanye cyakora Diamond Platnumz akubaha akazi akamwihorera akirinda ku musubiza.Ibi byakubutiyemo n’amasezerano Diamond Platnumz afitanye na Netflix muri Afurika y’Epfo , we na Zari Hassan, babyinjizamo Zuchu na Shakib bituma Diamond akora ibikorwa benshi bibwira ko ari urukundo.

Zuchu ntabwo yahwemye kubwira Diamond Platnumz ko amukunda , undi akaryumaho.Ubwo Diamond Platnumz yageraga ahitwa i Pangani yakiriwe nk’umwami ndetse ahakorera igitaramo gikomeye.

Muri iki gitaramo Zuchu yongeye kugarura amarangamutima mukazi, bari ku rubyiniro abaza Diamond Platnumz niba koko azamugira umugore cyangwa niba aba ari kumukinisha.Ibi Zuchu abikora nk’uri ku gitutu cy’umubeyi , Khadija wanamugejeje muri WCB kuko ari inshuti magara ya Diamond Platnumz.

Diamond Platnumz yabuze icyo amusubiza kuko n’ubusanzwe Diamond Platnumz yubaha akazi kurenza amarangamutima ya Zuchu maze abaza abafana be ati:” Murongore?”. Ibi byafashwe nko gushaka kumwirengagiza imbere y’abafana.

Benshi bemeza ko agatwiko ku rukundo kari mu masezerano bafitanye.Ijambo “gukomeza kunkoresha” Zuchu yavuze , risobanuye ko Diamond Platnumz ashobora kuba aryamana na Zuchu amusezeranya urukundo bari kumwe ariko imbere y’abantu akanga kuvuga.Kenshi umukobwa ukoreshwa, aryamana n’abasore bamubeshya urukundo ariko bikarangira ntakibayeho hagati yabo bakamuta.

Advertising

Previous Story

Ubushakashatsi: Kurya amafi cyane byongerera abagabo akanyabugabo mu gitanda bigatuma abagore basama vuba

Next Story

Abafana basabiye Zuchu imbabazi kuri Diamond Platnumz ngo yemere kumugira umugore

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop