Advertising

Abafana barize bashaka gukura The Ben kurubyiniro ! Big Fizzo na Lino G batashye bataririmbye bihinduka intambara

10/02/23 7:1 AM

Mu gitaramo cyabereye mu gihugu cy’u Burundi, cyagombaga kuririmbamo abahanzi barimo The Ben, Sat B, Lino G n’abahanzi cyarangiye abarimo Big Fizzo batagaragaye kurubyiniro.

 

Haba Lino G na Big Fizzo nta numwe wigeze agaragaza kurubyiniro amakuru yageze ku UMUNSI.COM avuga ko ubwo igitaramo cyari kigiye kurangira The Ben, arimo kuririmba nk’umuhanzi wanyuma ndetse wari mukuru muri iki gitaramo nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rw’ubutumire, batekereje ko Big Fizzo adashobora kuririmba niko gutangira guteza urusaku.

 

Muri ayo masaha kandi niko Lino G nawe yahamagarwaga n’abafana , bigasaba The Ben wari kurubyiniro gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abagereho bose ndetse abashe no kuzimya amajwi y’abifuzaga Big Fizzo na Lino G.

 

Mu gitaramo byageze aho bibamo amatsinda yari ahanganye aho kuba igitaramo..

 

Mu gihe bamwe bari muri ayo, Big Fizzo yagaragaye hanze asa n’uwitahiye, ubwo yari agiye kwinjira mu modoka, abafana bamutangiriye, banga ko ataha bavuga ko bishyuye ariwe bishyuriye, bagaragaza ko bibwe amafaranga yabo.

 

Mu gitaramo hagati The Ben arimo kuririmba batereye hejuru bati:” Fizzo Fizzo , Fizzo ,…..”. Ninako hanze, Umunyamakuru uzwi nka Landry Promoter nawe yarimo gukurikirana uburyo Big Fizzo arimo kwitahira.

 

Ati:” Big Fizzo arimo arataha, yatezwe n’abantu benshi bavugaga bati turashaka Big Fizzo, turashaka Big Fizzo kuko twishyuye. Kano kanya Big Fizzo arimo arataha avuga ko narinziko ko nezeza abakunzi b’Umuziki ariko ntibikunze. Lino G na Big Fizzo ntibageze kuri Stage”.

 

Mu majwi y’abafana yumvikana mu mashusho yashyizwe hanze na Domi Official TV, abafana bagize bati:” Ibi sibyo , sibyo , turamukeneye (Big Fizzo), kuki twakwishyura amafaranga yacu tukagenda tutamubonye ?. Gutanga amafaranga kubera Fizzo ntanaze ni ukubera iki ? Muhe message ntabwo turagenda tutamubonye”.

 

N’ubwo bavugaga ibi, nyamara Big Fizzo yari yamaze kugera mu modoka ye yicaye.

 

Kurundi ruhande The Ben yari ahanganye n’abafana bamwe bari baje kureba umuhanzi wabo bashakaga kumurusha amajwi.

 

Big Fizzo ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy’u Burundi ndetse ni umwe mu bafite abafana benshi muri iki gihugu arinayo mpamvu yabaye nkuciye igikuba.

Sponsored

Go toTop