Advertising

Abadepite bo muri Ghana baje kwigira ku Rwanda

10/28/24 17:1 PM

Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’Abadepite 8 baturutse muri Ghana basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, aho bari mu rugendo rugamije gusangira ubunararibonye.

Aba badepite bavuga ko kuba u Rwanda rufite Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari kimwe mu byo barwigiraho, kuko bituma buri mutwe wa politiki ugira amahirwe yo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, yasinyanye amasezerano (MoU) n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yerekeye imikoranire myiza y’izo Nteko zombi, yari yitezweho kurushaho gushimangira umubano w’impande zombi muri Nyakanga 2022.

Muri Nyakanga 2022, Inteko zombi zateganyije gahunda zo kongerera Abadepite ubumenyi, harimo gukora ingendoshuri, abo mu Rwanda bagasura abo muri Ghana, n’abaho bagasura abo mu Rwanda, inama, amahuriro, amahugurwa n’ibindi bikorwa byo ku rwego mpuzamahanga.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire, aho muri Kamena 2022, Ikigo Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA Rwanda) n’icyo muri Ghana basinyanye amasezerano ku bufatanye ajyanye n’ubufatanye bwo gukora imiti n’inkingo, mu rwego rwo gutegura FDA Rwanda kugera ku cyiciro cya 3 no guteza imbere ikorwa ry’inkingo mu bihugu byombi.

 

Previous Story

“Turifuza u Rwanda rusa n’icyatsi kibisi” ! Dr Uwamariya Valantine

Next Story

Rufonsina yambitswe impeta y’urukundo rudashira

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop