Ababyeyi barankubise bikomeye cyane ! Producer Prince Kiiiz asobanura ubuzima yaciyemo mbere yo kuba umunyamuziki

09/10/2023 21:18

Biragoye ko wabona umuntu mukuru wakubwira ko atigeze akora ikosa rituma iwabo bamukubita inkoni azahora yibuka kabona naho ubwe yaba yarabaye umubyeyi.

 

Ibyo byose bituruka ku mafuti umwana ukiri muto abakora, bigatera ababyeyi kumuhozaho ijisho byarimba bakamucishaho akanyafu. Akenshi uba ugirango ababyeyi barakwanga nyamara iyo ubaye mukuru ntutinda kubona  yabaga ari ineza ya kibyeyi ko bakwifurizaga kuzaba umugabo uzira amakosa.

 

 

Ibyamamare tubona bishagawe na benshi ,bikunzwe n’imbaga nyamwinshi burya iyo byiherereye biriyibuka bikiseka k’ubuzima baba baraciyemo ariko bakubwira ko nabo bibasigira isomo.Irasubiza Prince Moise wamenyekanye nka Prince Kiiiz mu muziki nyarwanda nawe yaganiriye n’itangazamakuru atangaza ibihe atazibagirwa ubwo ababyeyi be bacishagaho ikinyafu yatinze kubyuka ngo ajye kwiga.

 

 

 

Prince Kiiiz yagize ati ” Umunsi umwe  ku ishuri baranyirukanye banziza ko natinze kugera mu kigo ,nakoraga urugendo rurerure ngo ngere aho nigaga ,icyo gihe abayobozi bishuri baranyirukanye ngo nintahe nzagaruke ubutaha,Uwo munsi naje kuryama mu gitondo  ntinda kubyuka kuko numvaga ntashaka kujya kwiga, ababyeyi bansanze mu buriri bambyutsa n’inkoni ,icyo gihe narakubwiswe bikomeye cyane kuburyo ntazabyibagirwa”.

 

 

Prince kiiiz avuga ko byamutwaye igihe ngo yongere kwiyunga n’ababyeyi icyakora nanone byarangiye  biyunze asobanukirwa ko bamuhoraga ukuri nubwo izo nkoni atazazibagirwa.Uyu musore ukiri muto umaze kwandika izina mu gucura indirimbo z’abahanzi ari mubavuga ko akanyafu iwabo bamunyujijeho kamugiriye akamaro kuko katumye akanguka ntiyongera gukosa byahato na hato.

 

 

Prince kiiiz amaze gukorera abahanzi bakomeye indirimbo zakunzwe zirimo Funga macho ya Bruce Melodie, My Type Ya danny Nanone na Do Me ya Bwiza byatumye ahita agira izina rigali mu ruhando rw’abahanga mu gutunganya indirimbo mu Rwanda.Guhana umwana umucishijeho akanyafu cyera byari umuco wa buri mubyeyi atitaye kuba uwo mwana yaramubyaye upfa kuba ubona umwana ari mu ikosa, icyakora ubu siko bimeze kuko hari naho uhana umwana ukaba wakwisanga mu nkiko.

 

 

Hari n’abavuga ko hari gihe ushobora guhanana umwana uburakari ukamuvuna igufa kuburyo byari kuba byiza bikarutwa no kumubwiza ururimi umubwira ko yakosheje.Guhana umwana umucishijeho akanyafu ubona ari ngombwa?

 

Umwanditsi:Shalomi_wanyu.

Advertising

Previous Story

Abagore : Niwibonaho ibi bimenyetso uko ari 3 uzahite wipima inda kuko ushobora kuzaba utwite

Next Story

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platinumz Hamisa Mobeto yahaye umukunzi we impano ya telephone 2 za iPhone15s

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop