Uwahoze ari umugore wa Diamond Platinumz Hamisa Mobeto yahaye umukunzi we impano ya telephone 2 za iPhone15s

by
10/10/2023 07:56

Hamisa Mobetto yatunguye kevin Sowax amuhereza impano ya telephone 2 za iPhone15s nyuma yo kumuha imodoka ya Range Rover.

 

Abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze Hamisa Mobeto yashyize hanze amashusho amugaragaza ari gufungura izo mpano 2 yageneye umukunzi we Kevin Sowax zari mu gakarito kamwe.

 

Nk’uko yabigaragaje izo mpano zari zifungiranye mu gakarito keza katunganijwe mu buryo bugezweho.Muri aya mashusho harimo akaririmbo kagira kati ” Thank you to my man”. Hamisa Mobetto yaherukaga kumvikana mu itangazamkuru avuga ko akeneye umugabo ufite ubushobozi bwo kumwitaho.

 

Mu minsi ishize yaranditse ati:” Sinigeze nteretwa n’umugabo w’umukene”.Ati:” Amafaranga aranshimisha , kuko iyo umuntu afite amafaranga aba atekanye.Buri kimwe dukenera kidusaba kuba dufite amafaranga”.

 

Muri uyu mwaka byahiriye Hamissa Mobeto kuko yahawe impano y’imodoka ya Range Rover n’umukunzi we Kevin Sowax . Ibi byaje nyuma y’aho uyu musore agiriye kumusura iwe murugo gusa Mobeto akirinda gutanga amafoto yabo.

 

Hamisa Mobetto agaruka kurukundo rwe na Kevin Sowax, we yizeraga ko umunsi umwe azashyingirwa Kevin Sowax dore ko mu kwezi kwa 7 aribwo yari aziko azambikwa impeta. Yagize ati:” Igihe cy’Imana nicyo cyambere, ntabwo navuga isaha ariko ndikubisengera.Nta mugore uba udushaka kurongorwa, ahari nibake”.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Ababyeyi barankubise bikomeye cyane ! Producer Prince Kiiiz asobanura ubuzima yaciyemo mbere yo kuba umunyamuziki

Next Story

Ese koko mu masohoro habamo Vitamini B12 ? Ese iyi Vitamini yaba itera abakobwa n’abagore gusa neza ? SOBANUKIRWA

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop