Advertising

INKURU Y’URUKUNDO N’UBUHEMU: SIBLINGS LOVE STORY EP001

01/30/23 8:1 AM

INSHAMAKE

Sibling’s love story n’inkuru irimo abana babiri umukobwa n’umuhungu aribo Jay na Megna, abana bakuze ari abavandimwe, bafite ababyeyi bombi. Nyuma se waba ariwe DANNY yaje gukundwa n’umusecretaire we bakoranaga MANDY, Mandy akora iyo bwabaga agambanira umugore wa Dany baramwica, Nyuma aza kwegukana Danny barabana.

Mandy yarafite umugambi wo kuzegukana imitungo yose ya Danny, yakoze uko ashoboye atandukanya Jay na Megna bakiri bato. Yatumye Jay ashimutwa ngo yicwe Imana ikoresha Donald umwe mubari bashimuse yikundira Jay aramutabara amujyana mucyaro bajya kwibanira. Abana baje guhura nyuma bose ari bakuru bataziranye baza guhurira muri kaminuza imwe bombi barakundana.

EP001 PRESENT DAY

Inkuru itangira DANNY akiri mumyaka 25 ari kumwe n’umudamu we SOFIA w’imyaka 21 bari kumwe bambaye imyenda ya sport bari kwiruka gake gake mu gitondo kare kare. DANNY n’umugabo muremure wirabura ariko ukigaragara nk’umusore, SOFIA nawe n’umudamu mwiza ukiri muto w’imibiri yombi ufite imisatsi miremire.
Bakiri kugenda bumvise ijwi ry’uhinja ruri kurira cyane, Sofia yarahagaze atega amatwi neza yumva aho ijwi riri guturuka hakurya y’umuhanda, bombi bambuka bajya kureba urwo ruhinja.

Sofia yarugezeho mbere araruterura, Danny nawe ariko arwitegereza n’impuhwe nyinshi kumaso.
DANNY: Ariko koko habaho abantu batakigira imitima! Ubu umubyeyi yatinyutse asiga uru ruhinja ahantu nkaha muriyi mbeho!

SOFIA: chr ntawamenya mur’iyi minsi ibintu bimeze nabi byagorana kumenya impamvu yateye mama w’uyu mwana kumusiga, gusa icyo tugiye gukora nukumutwara basi tukamwitaho hanyuma tukamushyikiriza inzego z’ibishinzwe bakamurangisha.
DANNY: Ubuse umuntu wamusize aha urumva akeneye kumurera koko!

Sofia yabitekerejeho yitsa imitima ariko yitegereza uruhinja
SOFIA: Wamugani, byibura nibarangisha hakabura abavugako ari uwabo, tuzamusaba tumugire uwacu byemewe n’amategeko.

DANNY: ukunda abana pee, ubu ugiye kugira imfura y’umwana utari uwawe!

SOFIA: Haricyo bitwaye se! igihe kizagera natwe tubyare uwacu kandi bombi bazakurana ar’abavandimwe.

Danny yafashe kurutugu umudamu we, berekeza imbere bateruye uwo mwana w’uruhinja, bageze mumuganda batega Tax , danny afungurira umuryango Sofia arinjira, nawe arazenguruka yinjira mumodoka bakomeza imbere.

NYUMA Y’IMYAKA 7

Ni mugitindo murugo kwa Danny na Sofia, umuryango wose wicaye muri sale a mange bari gufata ibya mugitondo, Jay ni umwana w’umuhungu uri mumyaka 7 na Megna ni umukobwa uri mumyaka 5 bambaye uniforme y’ishuri bicaranye n’ababyeyi kumeza.

SOFIA(Ashyira blue band kumugati): ese nimugire bwangu mudakereza papa wanyu kukazi.

Danny: reka abana barye bitonze ntabwo nari nakererwa kukazi chr, ahubwo ya raporo narayemo nari buyibagirwe.

DANNY ahise ahaguruka, agiye mucyumba, asize phone ye aho ngaho kumeza, akirenga phone ye yakiriye ubutumwa, Sofia arayifashe arayisoma kumaso ahise ahinduka, ni message ivuye kuri nimero itariho izina ivugango “Good morning Handsome, nizereko wagize ijoro ryiza, I hope to see you soon, love you”

IRAKOMEZA………….

Sponsored

Go toTop