Shakib yavuze ko atabasha kumara icyumweru atabonye ku mugore we

1 day ago
1 min read

Shakib Cham umugabo wa Zari Hassan , yahishuye ko uko akumbuye umugore we ajya muri Afurika y’Epfo bakabonana. Shakib yavuze ko icyumweru kidashobora gutambuka batabonanye dore ko baba mu Bihugu bibiri bitandukanye.

Yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro na Galaxy TV yo muri Uganda aho yasobanuye urukundo akunda umugore we kabone n’ubwo baba mu Bihugu bitandukanye.

Yagize ati:”Iyo nkumbuye Zari Hassan mfata indege nkajya muri Afurika y’Epfo . Ntabwo icyumweru cyashira ntamubonye”.

Lutaaya yagaragaje ko we n’umugore we bamaze gushyira imbere umuco wo gusurana kugira ngo urukundo rwabo rutazakonja.

Uwo mugabo , yagaragaje ko n’ubwo Zari Hassan afite inzu muri Afurika y’Epfo, adakunda kujyayo ngo ayimaremo igihe.

Ati:”Wibukeko nanjye mfite Ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo. Iyo ngiyeyo aba afite aho atuye gusa nanjye mba mfite inshingano zo gukodesha aho kuba ariko ibyo ntabwo mbyitaho. Igihe cyose dukundana nta kibazo biba bintwaye”.

Shakib avuga ko ubusanzwe akora ubucuruzi bw’amavuta kandi ko bumuha amafaranga menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop