Nyuma y’uko Kanye West atangaje ko yatandukanye n’umugore we Bianca Censori, bongeye kugaragara bari gusangira mu Birwa bya Balearic muri Espagne nk’uko TMZ ibitangaza.
Mu minsi yashize nibwo uyu muraperi yagarutse ku itandukana rye na Bianca abicishije mu ndirimbo yise ‘BIANCA’, yasohoye kuri album ye nshya yise ‘WW3’.
Muri iyi ndirimbo Kanye yavuze ko bashwanye biturutse ku magambo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko Bianca yashakaga kumujyana kwa muganga nyamara akabyanga.Uyu mukunzi wa Kanye West , Bianca Censori yakuvukiye mu gace kitwa Melbourne muri Australia ahagana 1995. ndetse ni naho yaje kwiga kaminuza ibijyanye n’ubukorikori (archtecture).
Nyuma yo gusoza kaminuza yaje guhura na Kanye West ndetse yamamaza Brand ye izwi nka Yeezy. Icyo gihe niwe wahaganga imideri ndetse n’ibindi ahagana 2020.
Gusa mu gihe cyose yamaze akorana na Kanye yagiye agaragara gake mu bitangazamakuru cyane cyane mugihe yasabwaga kugira ibyo avuga ku byo ashinzwe nta bintu byinshi yabitangazagaho cyane ko avuga macye.
Nyuma gato y’uko Kanye atandukanye na Kim Kardashian muri Mutarama 2023, nibwo bwa mbere yaje kugaragara mu rahame ndetse na handi hantu henshi baba basohotse baba bari kumwe Kanye west na Bianca Censori.

Ndetse baje gukora ubukwe bw’ibanga muri Gashyantare 2023, baza kubibwira itangazamakuru nyuma. Kuva 2023-2024 Bianca yabaye umujyana wa Kanye west mu muziki ndetse no guhanga imideri.
Nyuma ibintu byaje kuzamba kuko abantu ndetse n’itangazamakuru barabibasiye bitewe n’imyenda Bianca yambaraga mu buryo bwo kuyamamaza gusa akenshi yabaga ari migufi ndetse ihabanye n’imico y’ibihugu bimwe na bimwe bagenderera.
Hari nk’igihe bari bagiye mu Butaliyani gusa Police yaje kubahana kubwo guteza akavuyo bitewe n’imyenda Bianca yari yambaye.
Ku rundi ruhande Kanywe West ni ikimenyose ku Isi nzima cyane cyane mu ruhando rwa muzika ndetse n’Isi yo guhanga no kumurika imideri. Mu gutangira umuziki yari umu producer ndetse yagiye akorana n’abahanzi batandukanye nka Jay-z, Alicia Keys ndetse n’abandi batandukanye.
Mu mideri naho siyoroshye kuko yakoranye n’ibigo bikomeye twavugamo nka Adidas ahagana muri 2013-2022 ndetse byamwinjirije amafaranga atari macye. Ndetse yaciye impaka nyuma yo kwamamara akarenga imbibi ari umwiraburia, agahigo kakozwe n’abantu bacye cyane.
Kugeza magingo aya amaze gutindira Grammy Awards 24, ndetse yagiye yisanga kurutonde rw’abahataniye igikombe inshuro zirenga 75. kanye west ndetse yibitseho MTV Video Music Awards zigera ku 8, mukabati k’ibikombe bye habitsemo BET Awards 19 .
Yatwaye Billboard Music Awards 14 ndetse afite American Music Awards zigera ku 10. Mu bijyanye n’imideli afite CDA Awards yatwaye 2015, ndetse ni nabwo yatsindiye Footwear News Achievement Awards muri uwo mwaka na 2016.