Yibye Shebuja 4,214,639 RWF kugira ngo akunde atange inkwano

04/16/25 13:1 PM
1 min read

Umugabo witwa Alfred Joseph yashyikirijwe Urukiko rw’ibanze rwa Nyankubu mu ntara ya Geita muri Tanzania, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiba Shebuja wacuruzaga Mituyu agera kuri 4,214,639 RWF akajya kuzikwa umukobwa.

Ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025, nyuma yo gusomerwa icyaha aregwa cyo kwiba Shebuja wacuruzaga Mituyu 4,214,639 rwf yarangiza akajya kuyatangamo inkwano, Alfred yemeye icyaha aregwa agisabira imbabazi.

Urukiko rwavuze ko Alfred yakoze icyo cyaha tariki ya 28 Werurwe 2025, ubwo yibaga Shebuja witwa Gabriel Albert wacuruzaga Mituyu 8,000,000 Tshz yarangiza agahungira mu Ntara ya Shinyanga.

Uwo Alfred Joseph yaje kutabwa muri yombi maze yemera ko yibye  ayo mafaranga anasobanura uko ya yakoresheje.

Joseph yabwiye Polisi ari nayo yamutaye muri yombi ko muri ayo mafaranga, yakuyemo Miliyoni 2 azitangamo Inkwano z’umugore we, akuramo izindi Miliyari 2 aguramo Moto, andi akodeshamo inzu yo kubamo ndetse n’ibikoresho byo munzu.

Joseph kugeza ubu nubwo yemera ibyaha aregwa ntabwo urubanza rurangizwa ngo icyaha ki muhame cyangwa agirwe umwere.

Inkuru ya Bonheur Yves 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop