Umuhanzi w’umunya-Nigeria ukomeye mu njyana ya Afrobeats, Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema, yagarutse ku byavuzweho ko yaba asenga Satani ndetse akaba anywa amaraso y’abantu.
Mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, Rema yavuze ko bimubabaza kubona hari abafana be bagenda bamuvaho kubera ibihuha by’uko yaba akorana n’Illuminati, asenga Satani cyangwa se anywa amaraso. Yagize ati: “Hari inkuru z’ibinyoma zimvugwaho ko ndi muri Illuminati, ko nsenga Satani ndetse nywa n’amaraso. Ibi bituma mbura bamwe mu bafana banjye bagira ukwemera guke, bagahita bizera ibyo bumvise batabanje gukemanga.”
Rema yavuze ko urunigi akunze kwambara rufite agaciro gakomeye kuri we, kuko arushimira se na musaza we bitabye Imana. Ati: “Hari ibihe bikomeye nagiye nshamo mu buzima, byahinduye ubuzima bwanjye. Rero, uru runigi nambara buri gihe kuko sinshaka kwibagirwa aho navuye. Nubwo nabona ibishimisha cyangwa nkabaho nk’icyamamare, buri gihe nzirikana ibihe bikomeye nanyuzemo kuko hari abantu benshi babyibagirwa.”
Uyu muhanzi yanagarutse ku bibazo byugarije igihugu cye, avuga ko abanya-Nigeria benshi batakaza icyizere cy’ejo hazaza, ndetse bamwe bagacika intege. Rema yahishuye ko nubwo ibihuha bimugiraho ingaruka, azakomeza guharanira gutanga umusanzu we mu guteza imbere umuziki wa Afrobeats no gukomeza guhagararira umuco wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.