Gén. Sultani Makenga, umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare mu mutwe wa M23, yatangaje ko FDLR idashobora kubanesha n’ubwo yahawe intwaro nyinshi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse ikanashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kumurinda.
FDLR igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iri mu bagize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC zirwana n’umutwe wa M23. U Rwanda rwakunze kugaragaza uyu mutwe nk’uteje inkeke ku mutekano warwo, kuko uhuriye na Leta ya RDC mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Mu kiganiro na Alain Destexhe, Gén. Makenga yabajijwe niba FDLR igiteje ikibazo. Yavuze ko uyu mutwe nta mungenge uteye M23, gusa ukaba ukiri ikibazo ku baturage bo mu duce igenzura.
Yagize ati: “FDLR iri ahantu hose muri FARDC, no mu barinda Perezida. Yongeye guhabwa ibikoresho ndetse n’intwaro. Ntishobora kutunesha mu ntambara, ariko ishobora kwibasira abaturage b’aho tugenzura hamaze kuba hanini, cyangwa ahari imidugudu itatanye.”
Gén. Makenga yavuze ko nko mu minsi itatu ishize, FDLR yishe abaturage babarirwa muri 40 bo muri Kirumba ho muri Teritwari ya Lubero. Yashinje kandi uyu mutwe n’Ingabo za leta ya RDC kwangiza Parike y’Igihugu ya Virunga, nyamara M23 yo ishaka kuyirinda.