DRC: Abihaye Imana bashimiye Felix Tshisekedi wemeye kuganira na M23

03/14/25 9:1 AM
1 min read

Abihaye Imana bo mu miryango ya CENCO na ECC bashimiye cyane , Felix Tshisekedi wemeye kugana inzira y’ibiganiro bidaheza M23.

Abagize imiryango ya Church of Christ in Congo ndetse na Episcopal Conference of Congo, bakiranye yombi perezida wa Congo , Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo ubwo yari avuye muri Angola kugirana ibiganiro na Loao Lourenco wa Angola, umuhuza mu bibazo Congo ifitanye na M23.

Ni ibiganiro byasize, Felix Tshisekedi yemeye kuganira n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bishimisha abatari bake barimo n’aba bo mu madini ya Gatolika ndetse n’Abakirisitu bo mu yandi matorero bibumbuye muri CENCO na ECC.

Aba bashimiye “Ibyerekeye ibiganiro mpuzamahanga kandi bigizwe n’abantu bosen(M23), bigomba gufasha mu gushyiraho ubwumvikane mu gihugu ku rugendo rwo kwihutisha gahunda yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC)”.

Congo igiye guhura na M23 nyuma y’imyaka itari mike, ubutegetsi bwa Tshisekedi buvuga ko butakwicarana n’inyeshyamba.

M23 nayo iherutse gushyiraho ibyo yifuza byakorwa n’ubuyobozi bwa Felix Tshisekedi mbere yo kugira ngo baganire kuko ngo nta rwandiko rwari rwahabwa AFC/M23 ruyisaba guhura na Congo uretse ngo itangazo basomye kuri Facebook konti ya Perezidansi ya Angola.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop