Advertising

Perezida Kagame yagaragaje ko Congo itakabaye isabiriza kandi ifite umutungo mwinshi

03/11/25 13:1 PM
1 min read

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko DRC itakabaye yirirwa isabiriza inkunga mu mahanga kandi ifite umutungo kamere mwinshi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal , Perezida Kagame yabajijwe icyo ibindi bihugu bya Afurika byabuze kugira ngo bigire umuvuduko mu iterambere nk’uwo u Rwanda rufite kuva mu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,Perezida Kagame yasubije ko ibindi Bihugu bya Afurika bibaye bikoze nk’uko u Rwanda rwabigenje byagira umuvuduko w’iterambere.

Yahamije ko wanarengaho kuko bifite umutungo Kamere mwinshi.

Ati:”Abantu ni bamwe ahantu hose.Afurika iracyari inyuma y’indi migabane ariko icyakijije abandi nina cyo cyakoze Afurika kuko ifite umutungo”.

H.E Paul Kagame, yafatiye urugero kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko iki Gihugu gifite ubusp bwa Kilometero kare Miliyoni 2.3 n’abaturage barenga 100.000.000 gifite umutungo mwinshi ariko ko cyirirwa gisabiriza inkunga.

Yagize ati:”Fatira urugero ku Gihugu cya DRC. Irakize cyane , cyane. Kubera iki gihugu nka kiriya kigomba gusabiriza ? Kubera iki ? Ndikwifashisha ibibazo mu gusubiza, nkwereke ko birebana na Politike n’imicungire, birebana n’ubunyangamugayo turi kuvuga”.

Yasobanuye ko Abanyarwanda , Abanyasenegali , Abanyekongo n’abandi Banyafurika , bafite ubushobozi nk’ubw’abi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi.

Mario yabajije Paul Kagame , ikiryamira iterambere rya Congo, ahamya ko ari ikibazo cya Politike rusange yok u Mugabane wa Afurika.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni cyo Gihugu igite amabuye y’agaciro menshi arimo Coltan. Hari andi mabuye nka Zahabu, Gasegereti, Diamant n’ayandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop