Uwahoze ari Perezida wa Congo , Joseph Kabila Kabange yahagaritse amasomo kuri Kaminuza yo mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo ubundi ajya kwiga ku ntambara iri mu Gihugu cye yanayoboye.
Ubwo Jose Kabila Kabange yari yagiye muri Namibia mu muhango wo gushyingura Sam Nujoma wabaye Perezida w’iki Gihugu, yaganiriye n’ikinyamakuru gikomeye cyaho, abazwa ibyo yari ahugiyemo muri iyo myaka yose yari amaze acecetse, agaragaza byo mu byo yakoraga harimo n’amasomo.
Ati:”Twavuye mu Biro nk’uko byemezwa n’itegeko Nshinga, tujya mu bikorwa bitandukanye birimo n’amasomo”. Joseph Kabila, yakomeje agaragaza ko uko byagenda kose, azakora uko ashoboye intambara igaharara mu Gihugu cye ubundi agasubira gukomeza amasomo ye.
Ati:”Nari umunyeshuri kuri Kaminuza ya Johannesburg, ndetse amasomo namaze kuyahagarika nko mu gihe cy’amezi abiri cyangwa atatu kugira ngo turebe ko amahoro yagaruka iwacu”.
Joseph Kabila , yavuze ko atigeze abaho mu mwijima igihe yamaze atavuga nk’uko byagiye bitangazwa, agaragaza ko iteka yahoze mu mucyo uretse ko yari mu bindi bintu.
Yagaragaje ko ikibazo kiri muri Congo , kitakemurwa n’umuntu umwe. Ati:”Congo ni Igihugu gituwe n’abantu 120.000.000, gifite abaturanyi”. Yakomeje agira ati:”Rero ndatekereza ko buri munyekongo , afite uruhare rwe asabwa gukora yaba wenyine cyangwa baba ari benshi”.
Yagaragaje ko kandi uretse Abanyekongo , n’Akarere Congo iherereyemo gafite uruhare rukomeye mu gusoza intambara.
Kugaruka kuri X kwa Joseph Kabila Kabange, ni ibintu bitakunze ku muhira cyane , kuko agifungura Konte, yafunzwe na X Corp, hashize amasaha abiri gusa ariko biza gusobanurwa ko ari uko yakurikirwaga cyane mu buryo bwica amategeko ya X icyakora iza kugarurwa.
Kugeza ubu uyu mugabo arimo gushinjwa, kuba inyuma y’umutwe mushya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Mobondo ndetse na M23 n’ubwo we abihakana.