Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Werurwe 2025, nibwo abarwanyi ba M23 bagaragaye ku irondo ku misozi ya Kalanga , Maloke no mu yindi Midugudu ituranye na Kivu y’Amajyepfo, mu gihe abaturage bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi.
Ababiboneye bavuga ko aba barwanyi boherejwe ku bwinshi bijije abaturage ko bafite umutekano bavyga ko ibikorwa byabo bya Gisirikare bireba gusa ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za Wazalendo [ Bwiza].
Bivugwa ko inyeshyamba za M23 zahise ziha umutekano ako gace mbere yo kwerekeza mu majyepfo y’Uburasirazuba zerekeza mu Ntara ya Tanganyika , ku mupaka wo mu Majyepfo n’u Burundi no mu Burasirazuba bwa Tanzania , ku Kiyaga cya Tanganyika. Impinduka zikomeye zifatika nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekani abitangaza.
Amakuru kandi abu arerekana ko M23 irimo gushyira ingufu zayo mu Majyepfo , yiteguye gutera yerekeza mu Ntara ya Tanganyika.
Tanganganyika ni imwe mu Ntara 21 za DRC ikaba yarashinzwe muri 2015 nyuma yo gutandukana n’icyahoze ari Katanga. Umurwa Mukuru wayo , Kalemi uherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika , ukaba ari izingiro rikomeye ry’ubukungu.
Hamwe n’abaturage barenga 3.000.000 , iyi Ntara yagize uruhare runini mu makimbirane yo mu Karere.
Leta ya Congo iherutse gushyiraho agera kuri 5.000 by’amadorari ku muntu uzafata cyangwa agatanga amakuru aganisha ku gufata abarimo ; Corneille Nangaa , Bertrand Bisimwa n’abandi barimo abanyamakuru babiri bashinjwa gukorana n’inyeshyamba.
Mu gusubiza M23 nayo yashyizeho 75.000.000 y’amadorari kuri Perezida Felix Tshisekedi birushaho gukomeza umwuka mubi hagati y’aba bagabo baziranye cyane.