Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ikiganiro na Mario Nawfal uzwi kuri X mu kiganiro 69 X Minutes. Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rutarajwe inshinga n’amabuye yo muri Congo ahubwo ko rwita ku mutekano warwo gusa.
Mario Nawfal yari aherutse gutangaza ko azashyira hanze ikiganiro yagiranye na H.E Paul Kagame Perezida w’u Rwanda, kigaruka ku mutekano uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Burasirazuba bwacyo aho abavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda bahohoterwa bakanicwa.
Uyu Mario Nawfal waganiriye na Perezida Paul Kagame, akorana bya hafi na Elon Musk nyiri X ndetse yaherukaga mu Rwanda aho yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yasobanuye ko mu nganda zituruka mu Bihugu byakize nk’u Ubushinwa , Amerika na Canada zose zifite aho zihuriye n’amabuye y’agaciro aba muri Congo.
Yavuze ko kandi biramutse ari ugushaka ayo mabuye u Rwanda rwaza nko ku mwanya w’ijana.
Ati:”Uramutse witegereje urutonde rw’inganda 100 zikomeye ku Isi zo mu Bihugu nk’u Bushinwa, Uburayi , Amerika , Canada n’ahandi harimo natwe twese muri aka gace. Abantu barajwe inshinga n’amabuye y’agaciro aba muri Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya w’ijana. U Rwanda rwaza hasi , uramutse ubitondetse uhereye kuri 1,2 ,3″.
Perezida Kagame yavuze ko abo barajwe inshinga n’amabuye y’agaciro ndetse bayatwara ntihagire icyo basiga inyuma aribo bahindukira bagashinja u Rwanda ibinyoma ndetse agaragaza ko babikora bitwikiriye imbaraga bafite mu itangazamakuru”.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , asanga kandi abayogoje Congo babikora nk’inyungu bakura mu Buyobozi bubi bwa Felix Tshisekedi.
Ati:”Barimo kungukira muri Politike mbi ya Congo, kandi benshi muri bo , bafite imigabane mu ma Kompanyi akomeye bashinze bafatanyije na Perezida Tshisekedi”.
Agaruka ku kuba u Rwanda rutarajwe inshinga n’amabuye y’agaciro yo muri Congo, Perezida w’u Rwanda yagize ati:”Rero , ikibazo cyacu ntabwo ari amabuye y’agaciro kuko ntacyo adutwaye, ibyacu ni umutekano kandi mu gihe tutizeye umutekano wacu w’igihe kirekire , ntabwo twaba dutekereza amabuye y’agaciro”.
U Rwanda rumaze igihe rurwana intambara z’Amahanga arushinja kuba inyuma y’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo rwoherezayo ingabo ariko rukabihakana ruvuga ko icyo rukora ari ukurinda umutekano ku mupaka uruhuza na Congo ahari intambara.
Â