Advertising

DRC: Ese ingabo za SADC zizemera kuva muri Congo cyangwa zizinangira ?

03/07/25 9:1 AM
1 min read

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa SADC bahuye kuri uyu wa Kane mu inama idasanzwe biga kubibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. Iyi nama yitabiriwe n’abarimo Felix Tshisekedi yari iyobowe na Samia Suluhu Hassan gusa haribazwa niba bazacyura ingabo zabo.

Nyuma y’uko habaye iyo nama , ntabwo Umuryango wa SADC ( Southern African Development Community) , bari batangaza umwanzuro n’umwe w’ibyaganiriweho cyangwa iby’imyanzuro yafashwe.

Gusa kugeza ubu ikizwi ni uko abagize uyu muryango wa SADC baganiriye ku gihe SADC imaze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), ntihatangazwa ikintu na kimwe cyerekana niba zirataha cyangwa niba zigumayo.

Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati:”Ibyaganiriweho munama idasanzwe ya SADC n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bizatangazwa vuba ku itariki izemezwa”.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan  wari uyoboye iyo nama idasanzwe yashimangiye ko “SADC izakora iyo bwabaga kugira ngo ifashe Congo n’abaturage bayo mu kugarura ubumwe n’imikoranire”.

Bimwe mu byamaze kugaragara ni uko Leta ya Congo, ishyigikiye gahunda yo kugarura amahoro ya Nairobi nk’uko UMUNSI.COM twbaigarutseho mu nkuru yacu ibanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop