Guverinoma y’u Rwanda yahamagaje Ambasaderi wa Canada mu Rwanda Julie Crowley, kugira ngo atange ibisobanuro ku bijyanye n’uko Igihugu cye cyiyunze n’abashinja u Rwanda guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
U Rwanda rwatangaje ko Leta ya Canada yahisemo ku rushinja ubwicanyi buri gukorerwa muri RDC, mu gihe ari ibikorwa by’ingabo z’icyo gihugu (FARDC) zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro ku manywa y’ihangu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yagize iti: “Canada yihanukiriye yirengagiza impungenge z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’uburyo Guverinoma ya RDC n’abambari bayo barimo Abajenosideri ba FDLR bakomeje gutoteza imiryango y’Abanyekongo b’Abatutsi.”
Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko nta gishobora kuyikoma mu nkokora mu nshingano ifite zo kurinda abaturage b’u Rwanda no kubungabunga umutekano n’ubusugire by’Igihugu.
Ibi bibaye nyuma y’aho Canada itangarije ko ihagaritse bimwe mu byo yakoranaga n’u Rwanda harimo ; Kuba ihagaritse gutanga impushya zo kugurisha Serivisi w’Ikoranabuhanga mu Rwanda , kuba ihagaritse ubufatanye n’u Rwanda bwa Leta kuri Leta mu bijyanye na Business no gufasha urwego rw’abikorera.
No kuba Leta ya Canada ya kwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda n’ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira ibikorwa ahazaza.