Nyuma yo kugaragara ko bamwe mu basirikare ba FARDC baza mu bimbere basahura abaturage mu gihe cy’intambara Leta ya Congo yongereye umushahara kuri bo no kuba Polisi bakuru. Uretse umushahara bivugwa ko wongerewe kandi , n’uduhimbazamusyi babonaga twazamuwe.
Ibinyamakuru byandikira muri iki Gihugu bivuga ko ibi byakozwe ku itegeko rya Antoine Felix Tshisekedi. Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’imbere mu Gihugu , aho yagaragaje ko amafaranga yahabwaga abasirikare yakubwe inshuro ebyiri , ndetse n’uduhimbazamusyi tukongerwa by’umwihariko ku basirikare bari ku rugamba.
Ngo intego yo kongera umushahara w’umusirikare n’umupolisi kugeza ukubwe kabiri , ngo ni ukugira ngo ubuzima yabagamo buhinduke ndetse babeho neza bitandukanye nuko byari bimeze by’umwihariko babashe kurinda umutekano neza.
Kugeza ubu igisirikare cya Congo , gikomeje gutsindwa intambara gihanganyemo na M23 irwanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa no kwicirwa muri Congo.
Uyu mu Minisitiri yagize ati:”Izi ngamba zashyizweho hagamijwe gukomeza gushyirwa mu bikorwa kw’amategeko ya Gisirikare no gukemura muri rusange ibibazo by’imibereho y’abasirikare”.
Ntabwo bigeze batangaza umushahara usanzwe w’abasirikare bafataga cyangwa amafaranga azongerwaho ndetse ntabwo bigeze banasobanura ubwoko bw’uduhimbazamusyi twongerewe.
Amakuru yavugaga ko umusirikare wa Congo yahembwaga amafaranga angaha n’amadorari 100 ($100) ku Kwezi, mu gihe yaba yakubwe akaba ashobora kujya ahabwa amadorari $200.