Leta ya Canada yatangaje ko yafatiye u Rwanda ibihano mu rwego rw’ubukungu na Politike ivuga ko ingabo zarwo ziri gufasha Umutwe wa M23 uhaganye na Leta ya Congo ku bwo ku rwanira Uburenganzira bw’abaturage gusa u Rwanda rukaba rudasiba guhakana ibi rushinjwa.
Ni mu itangazo abayobozi ba Canada bavuga ko bamaganye intambara ziri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu zombi ( iy’Epfo niya Ruguru).
Canada ivuga ko yafashe ibyemezo birimo ;Kuba ihagaritse gutanga impushya zo kugurisha Serivisi w’Ikoranabuhanga mu Rwanda , kuba ihagaritse ubufatanye n’u Rwanda bwa Leta kuri Leta mu bijyanye na Business no gufasha urwego rw’abikorera.
No kuba Leta ya Canada ya kwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda n’ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira ibikorwa ahazaza.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu bivugwa na Canada harimo ibirego “Ibirego by’ubwicanyi byo gusebya u Rwanda bitakwihanganirwa ndetse ko ruza gusaba Canada ibisobanuro kuri ibi.
Mu itangazo Leta y’u Rwanda ivuga ko nta buryo Canada yavuga ko ishyigikiye umuhate w’Akarere wo kugera ku mahoro mu gihe ushyiraho ibirego by’ubwoko bwose ku Rwanda ikananirwa kubaza Leta ya Congo ibyo ikwiriye kubazwa.
Itangazo rya Leta y’u Rwanda rigira riti:”Guceceka kwa Canada kuri ibi bikorwa bikabije bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibikwiriye kandi biteye isoni”, rikomeza rivuga ko ibyo bihano Canada yafatiye u Rwanda bidakuraho ikibazo.
Canada yatangaje ibihano ku Rwanda nyuma y’ibindi bihugu birimo n’u Bwongereza.
Ibyo Bihugu bishinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha M23 yamaze gufata Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu gusa Leta y’u Rwanda ikavuga ko ibyo yakoze ari ubwirinzi kuko muri gahunda ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo bafatanyije urugamba harimo gutera u Rwanda gusa ibyo byose bikirengagizwa n’Amahanga.