Advertising

Uganda yohereje izindi ngabo muri Congo

03/03/25 10:1 AM
1 min read

Uganda yohereje izindi ngabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zinyura ku mupaka wa Azinda, Mahagi zerekeza Ituri.Amakuru avuga ko izo ngabo zari zitwaje ibikoresho bya Gisirikare zageze mu birindiro byazo.

Izindi ngabo za Uganda zari zimaze amezi make zigejejwe mu bindi bice bitandukanye bya Ituri.

Abaturage bavuga ko batunguwe no kubona UPDF , ingabo za Uganda. Ati:”Banyuze ku mupaka wa Anzida”.

Tariki 18 Gashyantare, ingabo za Uganda zageze mu gace ka Bunia muri Ituri ubu zikaba ziri ahitwa Tsere ndetse ngo imyaka ikaba ibaye ibiri zimwe ziri ahitwa Irumu.

Ahandi hantu hagaragara ingabo za Uganda muri Ituri ni ; Ofay, Idohu, Ndimo, Otmaber na Luna. Ikinyamakuru Radio Okapi dukesha iyi nkuru , gitangaza ko abandi basirikare ba Uganda bari ahitwa Babila , Babombi , na Bakwanza muri Mambasa.

Nk’uko byemezwa na Jules Ngongo , Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo kuri Ituri , ngo kugaragara muri Ituri kwa UPDF biri muri gahunda yo gukomeza kugarura amahoro ku butaka bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop