Igisirikare cya Congo FARDC kivuga ko Abasirikare ba FDLR 14 Umutwe wa M23 washyikirije u Rwanda ari imukino ugamije kugitesha agaciro. Muri aba barwanyi ba FDLR bashyikirijwe u Rwanda harimo na Gakwerere Ezechiel wari ufite ipeti rya Brigadier General.
Uyu mugabo Brigadier General Gakwerere Ezechiel akaba yari umwe mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe zikajya mu mashya ya Congo aho yari amaze imyaka igera kuri 30.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Congo rigira riti:”Igikorwa cyabaye nta kindi kigamije atari ukudutesha agaciro no kutudushyiraho inkono ishyushye”.
Abasirikare ba FDLR bagejejwe mu Rwanda baherekejwe na M23 bakiriwe n’u Rwanda ndetse bamwe bahamya ko bari barambiwe kuba mu mashyamba ya Congo.
Aba basirikare bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 01 Werurwe 2025 abarimo Brig Gen. Gakwerere Ezechiel, Major Ndayambaje Gilbert na bagenzi babo 12 baherutse gufatirwa ku rugamba bari bafatanyijemo na FARDC, SAMIDRC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo barwanya M23.
Gakwerere ni umusirikare wafashwe ubwo FARDC , Ingabo z’Abarundi , FDRL, Wazalendo n’abandi bafatanya mu rugamba barasaga mu Rwanda.
Manzi Willy Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo (X) , yatangaje ko Brigadier General Gakwerere agiye kongera kugera mu Rwamubyaye nyuma y’imyaka 30.
Ati:” Imyaka 30 irashize , Brigadier General Gakwerere agiye kongera kugera mu Rwamubyaye. Nk’Umukomando wa FDRL wijanditse mu bwicanyi muri Congo , urugendo rwe rwari kure yo kubahwa. Gusa n’ubwo atigeze ahitamo inzira nziza , ahazaza he hazaba heza kurenza abo bakomeza kwanga gutaha mu Rwababyaye. M23 ni igisubizo cy’Umutekano muke wangije Repubulika Iharanira Demokarasi ya mu gihe cy’imyaka 30″.
Aba banyujijwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo baherekejwe na M23