Advertising

Congo yakanguriye abaturage gufatanya na Leta mu rugamba

03/02/25 8:1 AM
1 min read

Minisitiri w’Intebe wa Congo Judith Suminwa Tuluka yatangije ikitwa ‘Congo Telema’ nk’intwaro izafasha Abanyekongo guhangana na M23 bita umwanzi wabo. Suminwa yasabye abaturage guhaguruka bakarwana.

Iyi ‘Campain’ bise ‘Congo Telema’, yatangirijwe kuri Televiziyo y’Igihugu RTNC kuri uyu wa 01 Werurwe 2025 , mu muhango warimo abayobozi bakomeye ba Congo barimo Minisitiri wa Siporo na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Si ubwa mbere muri Congo bashyizeho ikitwa ‘Campain’ isaba abaturage kurwana kuko muri 2021 uwari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Sama Lukonde yashyizeho ikitwa ‘Bendele Ekweya Te’ bishatse gusobanura ngo ‘Ibendera ntabwo rijya rigwa’ nayo ikaba yarasabaga Abanyekongo kwijandika mu ntambara.

Minisitiri w’Intebe wa Congo yagize ati:”Banyagihugu bagenzi banjye , uretse kuba iri kubera ku rugamba , iyi ntambara yamaze kugera no mu bindi bice. Yageze muri Dipolomasi, igera mu Butabera , igera mu bukungu , mu itangazamakuru no mu mwuka”.

Yakomeje agira ati:”Ariko ikintu cy’ingenzi cyane ni uko izarwanwa namwe , Abanyekongo. Abaturage bakajya imbere. Iyi ntambara tuyihe imbaraga zacu , ubumwe buri wese akangurire mugenzi we turwanire Igihugu cyacu , ahazaza hacu hari muri cyo”.

Judith Suminwa yasabye abaturage bose bo mu Ntara zose guhagurukira rimwe bakarwanira Igihugu cyabo.

Leta ya Congo ikomeje uru rugamba rw’amagambo nyuma y’aho M23 nayo ikomeye gufata ahantu hatandukanye igamije kurinda abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bahohoterwa muri Congo no gukuraho Ubuyobozi bubi bwa Felix Tshisekedi nk’uko babitangaje.

Gufata Goma na Bukavu kwa M23 byashyize Leta ya Congo ku gitutu gikomeye cyo gushaka kwisubiza ahafashwe no gukomeza gushinja u Rwanda ibyo rwita ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop