Advertising

Adolphe Muzito ntiyumva impamvu Joseph Kabila ashyira imbere u Rwanda

03/01/25 19:1 PM
1 min read

Uwari Minisitiri w’Intebe wa Joseph Kabila Kabange Adolphe Muzito yatangaje ko atumva uburyo Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo yashyira imbere u Rwanda mu gihe igihugu cye kiri mu bibazo.

Adolphe Muzito yavuze ibi nyuma y’aho mu minsi yashize Joseph Kabila ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, yagaragaje ko amahoro azagarurwa n’ibiganiro ndetse asaba Felix Tshisekedi gushyira hamwe imitwe imurwanya bakagirana ibiganiro akomoza kuri M23.

Joseph Kabila yagaragaje ko M23 gusa atari wo mutwe w’inyeshyamba Felix Tshisekedi akwiriye kwitaho mu rwego rwo gushaka amahoro mu buryo burambye , gusa ashimangira ko uko byagenda kose intambara atari wo muti nk’uko n’u Rwanda ruhora rubisaba Felix Tshisekedi ariko akinangira.

Adolophe Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 2008 kugeza muri 2012 , mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique nibwo yavuze ko atemeranya na Joseph Kabila ku gusubizo cy’intambara iri muri Congo.

Adolphe yasabye Joseph Kabila gukorana bya hafi na mugenzi we Felix Tshisekedi kugira ngo babonera amahoro Congo imaze hafi imyaka 30 mu ntambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop