Advertising

DRC: Abandi bayobozi bakomeye biyunze kuri AFC/M23

03/01/25 10:1 AM
1 min read

Abarwanashyaka babiri ba AFDC biyunze kuri AFC M23, nyuma y’aho bagaragaye munama yabereye i Bukavu yateguwe na AFC/M23. Aba babiri bahise bahagarikwa mu ishyaka ryabo ba AFDC.

Abo ni umugore n’umugabo bari abayobozi muri AFDC akaba ari: Apollinaire Bulindi na Joseph Mushengero , bagaragaye munama AFC yari yatumiyemo abaturage.

Apollinaire Bulindi wari Umujyanama mu byucukuzi bw’amabiye y’agaciro mu Biro bya Guverineri wa Kivu y’Epfo kugaragara imbere munama ya AFC hamwe na Joseph Mushengero byatumye bifatwa nko kigambanira ishyaka ryabo rya AFDC ( The Alliance of Democratic Force of Congo) nk’uko byemejwe na Bahati Lukwebo.

Mu nyandiko Bahati Lukwebo yabandikiye ababwira ko bagawe kandi ko bahagaritswe ku nshingano.

Inama ya AFC yari iyobowe na Corneille Nangaa yarangijwe n’iturika rya Grenade zishe abagera kuri 13 72 bagakomereka bigashyirwa kuri Perezida Tshisekedi, mu gihe we yavuze ko byakozwe n’ingabo z’Amahanga ziri mu Gihugu cye mu buryo butemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop