Advertising

AFC yashyizeho abayobozi bashya b’Intara ya Kivu y’Epfo

02/28/25 21:1 PM
1 min read

AFC / M23 yatangaje ko yashyizeho Guverineri n’abungirije Guverineri b’Intara ya Kivu y’Epfo nyuma y’inama yabereye mu Mujyi wa Bukavu ikarangira haturikira Grenade zikica abasivile.

AFC M23 ivuga ko ishingiye ku cyemezo cyafashwe ku wa 28 Gashyantare hashyizweho Guverineri n’abungirije Guverineri ba Kivu y’Epfo . Muri iryo tangazo kandi AFC ivuga ko Twirwaneho yamaze kuyiyungaho.

Birato Rwihimba Emmanuel ni we wagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo ndetse bikaba binavugwa ko uyu mugabo ari umucuruzi ukomeye muri Kivu y’Epfo.

Dunia Masumbuko Bwenge ni we wagizwe Visi Guverineri wa Kivu y’Epfo , Ushinzwe Politike , Inzego n’ubuyobozi , ubucamanza na Politike.

Gishinge Gasinzira Juvenal yagizwe Visi Guverineri Ushinzwe Ubukungu , imari n’iterambere. Ibi bikozwe nyuma y’ibyumweru bibiri imaze ifashe Umujyi wa Bukavu na Kamanyola byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop