Advertising

Hamisa Mobetto yemereye umugabo we Aziz Ki gushaka umugore wa Kabiri

02/26/25 16:1 PM
1 min read

Umumideri wamamaye muri Tanzania  Hamisa Mobetto umaze igihe gito arushinze n’umukinnyi Stephanie Aziz Ki, yagaragaje ko mu gihe yaba yifuje gushaka umugore wa Kabiri ari ntacyo byaba bimutwaye.

Aziz Ki ukinira ikipe ikomeye muri Tanzania ya Yanga SC yakoze ubukwe bwiza na Hamisa Mobetto ku musigiti wa Nnuur ahitwa Mbweni mu Mujyi wa Dar es Salaam. Nyuma y’aho ibirori byabo byakomereje muri Zanzibar muri Tanzania.

Hamisa Mobetto yari yarakundanye na Diamond Platnumz bwihishwa ubwo na Diamond yabanaga na Zari Hassan birangira Hamisa Mobetto abyaye umwana wa Diamond ariko ntiyamwemera neza.

Ubwo Hamisa Mobetto yavugaga ko atwite inda ya Diamond Platnumz undi yarabihakanye kuko yasaga n’urimo kurwana no kurokora umubano we na Zari Hassan wari umaze gusenywa na Hamisa Mobetto.

Ibi nibyo byatumye Hamisa avuga ko ngo mu gihe yashakanye na Aziz nk’umugore wa mbere , ntacyo byaba bitwaye Ki ashakanye n’undi. Ati:”Igihe cyose nashakanye na Aziz nk’umugore wa mbere (Umugore mukuru), umugabo wanjye aramutse ashatse gushaka undi , ntakibazo naba niteguye. Ntakibazo naba mbifiteho aramutse ashatse kuzana undi”.

Inyigisho za Islam zemerera umugabo kuba yazana umugore umwe , babiri cyangwa batatu  ndetse na bane. Aha umugabo wazanye abagore barenze umwe , aba asabwa kubitaho kimwe , haba mu myambaro, mu byo kurya no mu byo kuryamana nabo.

Go toTop