Advertising

Congo yahagaritse kugurisha hanze amabuye y’agaciro ya Cobalt

02/25/25 17:1 PM
1 min read

Abashinzwe kugenzura isoko n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo (ARECOMS), bafashe umwanzuro wo guhagarika kugurisha amabuye y’agaciro ya Cobalt mu gihe cy’amezi ane kubera ko isoko risa n’iryangiritse.

Munama bakoze kuri uyu wa Gatandatu, ARECOMS, bahamije ko ku isoko ryo hanze ahagurishirizwa amabuye yo mu bwoko bwa Cobalt, yabaye menshi bityo bigatuma batekereza kuba bahagaritse kuyagurisha.

Bagize ati:”Bigendanye no kuringaniza isoko rya Cobalt biradusaba kuba dufashe ingamba zo guhagarika ubucuruzi bwayo hanze kugira ngo duhangane n’ubwinshi bwayo”.

Ubu butumwa babugeneye abacukura amabuye y’agaciro ya Cobalt bose mu Gihugu , haba inganda nini , into n’abikorera ku giti cyabo.

Bavuze ko bihaye igihe cy’atatu bitewe n’uko isoko rihagaze aho ngo bashobora kongera igihe cyangwa bakakigabanya.

Go toTop