Advertising

DRC: Abihaye Imana basabye abanyekongo gusengera Papa Francis

02/24/25 16:1 PM
1 min read

Abihaye Imana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , bibumbiye muri CENCO, basabye Abanyekongo gutwerera amasengesho Papa Francis uri mu minsi ye yanyuma  nk’uko byatangajwe na we ubwe n’abamuri hafi.

Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru abihaye Imana bo muri The National Episcopal Conference Of Congo (CENCO) binyuze mu muyobozi wabo Musenyeri Fulgence Muteba wahamagariye abandi bihaye Imana kwerekeza amasengesho yabo kuri Pope Francis.

Musenyeri Fulgence yasabye by’umwihariko abagatolika kudafasha hasi amasengesho yabo ya buri munsi kugira ngo umuyobozi wabo yoroherezwe binyuze muri yo.

Yagize ati:”Mu gukora ibi twifatanyije n’abandi bagize Itorero ku Isi, Ndabatumiye , ababakuriye, abayobozi banyu ni guhuriza hamwe amasengesho yanyu ya Diyoseze ku muyobozi w’Ikirenga”.

Mu minsi 9 amaze ubuzima bwe butameze neza, nyiricyubahiro w’aba gatolika Papa Francis yasaye abatuye bose gusenga no gukomeza kugira urukundo akaba ari rwo bashyira imbere kugeza bemeye no ku rupfira.

Muri 2023 Papa Francis yasuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Go toTop