Nyuma y’aho Papa Francis agaragarije ko ubuzima bwe bugeze ku iherezo, hatangajwe abashobora kuvamo uzamusimbura ku ntebe y’Ubupapa barimo na Fridolin Ambogo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Papa Francis waturutse mu muryango w’aba Jesuit byatangajwe kenshi ko ubuzima bwe bugeze habi ndetse batangira no kwitoza uko azashyingurwa. Nyuma y’ibyo , bashyize hanze urutonde rw’abashobora kumusimbura nk’uko tugiye kubarebera hamwe.
1.Cardinal Pietro Parolin : Pietro Parolin w’imyaka 70 yabaye umunyamabanga Mukuru wa Vatican kuva muri 2013. Uyu munya Italy yagize uruhare mu mubabo wa Vatican na Amerika ndetse na Cuba. Uyu azi neza imiyoborere ya Kiliziya.
2.Cardinal Ambogo Fridolin Besungu: Uyu ni Archbishop wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasa ndetse yagiye avugira Afurika cyane.
Archbishop Ambogo Fridolin Besungu w’imyaka 65 yagiye arengera uburenganzira bwa muntu ndetse akarwanya ruswa.
3.Cardinal Wim Eijk : Yabaye umuganga igihe kirekire akaba afite imyaka 71 akomoka mu Gihugu cya Netherlands.
4.Cardinal Peter Erdö: Uyu mugabo w’imyaka 72 ukomoka mu Gihugu cya Hungaria yagiye agaragara cyane mu iterambere rya Kiliziya.
5.Cardinal Luis Antonio Tagles: Ku myaka 67 Luis Antonio Tagles arifuza gusimbura Papa Francis. Luis yakoze imirimo myinshi muri Kiliziya Gatolika.
6.Cardinal Raymond Leo Burke: Ni Umunyamerika ukomeye mu nyigisho ze ndetse akaba afite ubunararibonye mu nyigisho z’Idini Gatolika.
7.Cardinal Matteo Zuppi: Ni we uyoboye abandi ba Bishop bo muri Bologna . Ku myaka 69 akaba ashaka gusimbura Papa Francis.
8.Cardinal Jean Paul Vesco na Cardinal Dominique Matheu.
Ubusanzwe uburyo bwo gushyiraho Pope w’aba Gatolika buzwi nka ‘Conclave’ , ni uburyo bumaze imyaka myinshi ku idini ryabo. Iyi Papa amaze gupfa hajyaho itsinda rya Cardinal bagahurira i Vatican gutora uzamusimbura.