Umuhanzi Ne-Yo wamamaye muri R&B yerekanye umukunzi mushya nyuma y’aho atandukaniye n’uwari umugore we. Kugeza ubu Ne-yo afite abakunzi bane.
Ne-Yo yari amaze iminsi yerekana abagore batandukanye asohokana nabo. Gusa anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yerekanye umukunzi we mushya muri abo bose gusa bikavugwa ko afite abakunzi 4 icyarimwe.
Amakuru avuga ko Ne-Yo afite abakunzi 3 ariko bamwe bakabyima amatwi kugeza ubwo we yiyemereye ko ari bane nyuma yo kwerekana uwa Kane. Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Si nitaye kuri abo bavuga ibyo kugira abagore benshi”.
Nyuma y’aya magambo ya Ne-Yo, yahise ashyira hanze amashusho ari kumwe n’umukunzi we mushya bishimanye ibintu byatunguye benshi bibaza uko abandi 3 babifata.
Ne-Yo yagiye ashinjwa n’umugore we ku muca inyuma biri no mu byatumye batandukana . Yagiye avuga ko Ne-Yo aryamana n’abagore benshi ntacyo yitayeho.
Umukunzi we mushya Bri, yiyunze kuri Bella , Phoenix Feather na Arielle Hill.