Advertising

Umuyobozi mushya wa FBI yavuze uko umuryango we wahuriye n’akaga muri Uganda

02/22/25 12:1 PM
1 min read

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare Kashyap Pramod Vinod [ Kash Patel ] yarahiriye guhagararira FBI. Uyu mugabo yavuze ko afite inkomoko muri Afurika mu Gihugu cya Uganda aho ababyeyi be bimukiye bavuye mu Buhinde ubundi bakajya muri Canada na Amerika.

Umuhango wo kirahira kwa Patel Kash wabereye i Bhagavad Gita aba uwa 9 uhagarariye FBI ( Federal Bureau of Investigation ). Kash Patel ni we ubaye Umuhindi wa Mbere ubaye Umuyobozi Mukuru wa FBI.

Mu myaka Irindwi ishinze, Umuryango wa Kash Patel wavuye mu Buhinde ujya muri Uganda. Muri iki Gihugu ntabwo babayeho neza kubera ubwicanyi bwariyo buturutse ku miyoborere mibi ya Idi Amin wari Perezida. Umuryango wahise wimukira Amerika mu rwego rwo gushaka amahoro ariko mbere y’aho ubanza gusubira iwabo kubera gushaka Visa.

Umuryango wa Kash Patel wari utaravuka , wavuye mu Buhinde ugurishije inzu bari bafite berekeza muri Amerika Patel Kash aza kuvukira mu Mujyi wa New York.

Kubera icyari kimeze nka Jenoside yaberaga muri Uganda mu 1970 umuryango wose wa Patel waje gusubira mu Buhinde. Kubera ko Uganda yari iyobowe b’Umunyagitugu Idi Amin mu 1971.

Mu 1972 , Idi Amin yategetse Abahindi bose bari mu Gihugu cya Uganda ku kivamo bagasubira iwabo ndetse abaha iminsi 90 gusa.

Kash Patel ati:”Abo Bahinde bose bari baravuye muri Uganda bagasubira mu Gihugu cyabo, bari barasabye Visa y’u Bwongereza , Amerika na Canada”. Nyuma abagize umuryango wa Patel nabo baje kuva mu Buhinde bajya muri Canada ari naho bavuye bari kujya muri Amerika.

Kash Patel wasaga n’urimo kuzura akaboze , yavuze ko ubwo umuryango we wajyaga muri Amerika uva muri Uganda yari iyobowe n’Umunyagitugu, ngo abo mu bwoko bw’aba Lakh bo mu Buhinde bagera kuri 3 barishwe.

Nyuma yo gutorwa Kash Patel anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Ntewe ishema no kwemezwa n’inteko ya Sena nk’Umuyobozi mushya wa FBI”.

Yakomeje agira ati:”Intego yanjye irasobanutse cyane, Reka abapolisi beza bagume babe abapolisi , twubake icyizere muri FBI”.

Kash Patel ni Umunyamategeko ukomeye muri Amerika akaba uwo mu Ishyaka ry’aba Republican ndetse akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo kuba “National Security Council’, ‘Secretly of Defense’ akaba yarakoze no kuri National Intelligence ya Amerika akaba afite imyaka 44.

Go toTop