Umutwe witwaje intwaro wa M23 wasabye abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu uyobora gusubiza ibyo bibye bagenzi babo ubwo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zavaga muri uyu Mujyi uri mu biganza bya M23.
Ni ubusahuzi budasanzwe bwabaye ubwo Ingabo za Leta ya Congo n’abo zifatanyije urugamba rwo kwivuna umwanzi wabo M23 , bahungaga Umujyi wa Bukavu. Muri iki gihe abaturage biraye mu nzu no mu maduka y’abagenzi babo barabiba kugeza ubwo hari n’uwafotowe ari kwiba isanduku bahambamo.
PAM , Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe ibiribwa naryo ryatangaje ko Ububiko bwaryo buri i Bukavu bwasahuwe ibyari bigenewe abashanje bigatwarwa.
Ku wa 16 Gashyantare, Umutwe wa M23 uyoboye Umujyi wa Bukavu, wasabye abaturage gusubiza ibyo bibye vuba na bwangu bagaragaza ko batumvise ko baranabisubiza.
Amashusho yafashwe yagaragaje abaturage basa n’abasubiza ibyo basahuye mu maduka atandukanye ya baganzi babo , abaturage babashagaye , babavugiriza induru.
Umutwe wa M23 watangarije aba baturage ko uzabarindira umutekano ukanabacungira ibyabo , igaragaza ko yifuza ko babaho mu buzima butandukanye n’ubwo babagamo hakiri Wazalendo n’ingabo za Leta aho ngo bicwaga, bagasahurwa bakanafatwa ku ngufu.