Ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikorwa n’abihaye Imana mu Idini Gatolika no muyandi madini ya Gikirisitu ntabwo bizakunda mu gihe baticarana na M23 nk’uko babyivugira akaba ariyo mpamvu bashaka kuzaganira na Corneille Nangaa Umuyobozi wa AFC / M23.
Umuvugizi w’Amadini Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( CENCO ) Donatien Nshole ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyabahuje n’Umuvugizi w’amatorero wa Gikirisitu ( ECC ), yavuze ko inzira zizwi zikemura amakimbirane ku rwego rw’Isi ari ibiganiro bityo bakaba batabikora M23 idahari ngo bagire icyo bizera.
Ati:”Intambara zihemba abo ngabo bafite amaboko, ntacyo bizaba bisobanuye rero kubashyira ku ruhande hanyuma ngo wizere ko uri gushaka amahoro”.
Nyuma y’aho abakuru ba Kiliziya muri Congo n’abandi bayobozi b’amatorero bamariye guhura na Perezida Felix Tshisekedi barebera hamwe icyazana amahoro muri Congo bagashyira ku ruhande intambara bavuze ko kandi bafite gahunda yo guhura na Corneille Nangaa n’abo bafatanyije muri M23 nk’uko byatangajwe na M ” artin Fayulu.
Eric Senga, Umuvugizi ECC yabajije abanyamakuru ati:”Mumbwire byibura ahantu hamwe mu Isi, aho intambara nk’iyi yarangiye hatabayeho ibiganiro. Ntabwo twavuga ko dushaka amahoro ariko ngo dushyire ku ruhande uburyo bwo kuyageraho. Abasirikare bacu ntabwo baremewe gupfa, bafite uburenganzira bwo kubaho”.
Ni nyuma y’aho aba bakuru b’amatorero batangarije ko bagombaga gukora imyigaragambyo nyuma y’amasaha 72 bari bahaye M23.
Mu ijoro ryakeye M23 yashyizeho abayobozi bashya muri Kivu y’Amajyaruguru basimbura abari bashyizweho na Félix Tshisekedi Perezida wa Congo.
Mu biganiro byose bishyirwa imbere , ntabwo mutwe wa M23 ujya ubitumirwamo na cyane ko Felix Tshisekedi yavuze ko atazigera yicarana n’abo yise inyeshyamba aribo M23.
Kuri uyu wa 08 Gashyantare muri Tanzania ( Dar es salaam) haterejwe inama izahuza umuryango wa EAC n’uwa SADC mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’intambara iri muri iki Gihugu kinini muri Afurika.