Dj Dizzo wari umaze igihe arembeye mu Bitaro arembejwe n’uburwayi bwa Kanseri yapfuye nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri Nyakanga 2022.
Inshuti ze za hafi n’umuryango we zihamya ko uyu musore yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukuboza,2024.Mutabaruka Derrick wari uzwi nka Dj Dizzo yakunzwe kugarukwaho cyane nyuma y’uko ahuye n’uburwayi bwa kanseri akagaruka mu Rwanda avuye hanze yarwo mu Bwongereza aho yari arwariye.
Uyu musore yasabye ko niba asigaje igihe gito yazanwa mu Rwanda yanapfa akagwa ku Butaka yavukiyeho aribwo bw’u Rwanda.DJ Dizzo wari warabwiwe ko azapfa muri Nyakanga 2022 yapfuye kuri uyu wa 19 Ukuboza afite imyaka 26 y’amavuko.
Dizzo ubwo yari atuye muri Amerika yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye akatitwa gufungwa imyaka icyenda,Muri 2023 nibwo yaje kurekurwa nyuma yo kwitwara neza.
Ubwo yari amaze kurekurwa atashye mu Rwanda DJ Dizzo yavuze ko kuva muri 2018 ari bwo yari amenye ko yarwaye Kanseri yagiye yiyongera kugeza abwiwe ko asigaje amezi atatu gusa yo kubaho.