Advertising

Rymir Satterthwaite w’ imyaka 31 yaciye igikuba ubwo yatangazaga ko Jay-Z ari Se umubyara

12/18/24 4:1 AM
1 min read

Rymir Satterthwaite w’ imyaka 31 uvuga ko Jay-Z ari Se umubyara, aho yasabye uyu muraperi kumufasha kumenya ukuri ku isano ryabo bagakoresha ibizamini by’uteramangingo ndangasao (DNA), nyuma y’imyaka irenga 10 amureze.

Uyu mwana avuga ko nyina umubyara, Wanda yamubwiye ko Jay-Z ariwe Se umubyara, avuga ko muri 2010 nyina yasabye urukiko rwa Pennsylvania kugira ngo bombi bakorerwe ikizamini bya DNA kugira ngo hamenyekane Se w’umwana we. Rymir avuga ko itsinda ry’abanyamategeko ba Jay-Z ryagerageje guhindura uburyo bw’ubutabera kugira ngo birinde gukora ikizamini. Yakomeje avuga ko nyina yamubwiye ko muri 1992 ubwo yari afite imyaka 16 naho Jay-Z afite 22, aribwo uyu muraperi yamuteye inda ye hanyuma we akamubyara 1993.

Avuga ko nyina nyuma yo kumutwita yaje gukundana n’uwitwa Robert Graves, ndetse ko mbere y’uko nyina yitaba Imana yaje gukoresha DNA y’umwana n’umugabo we Robert Graves basanga badahuje. Mu kiganiro na DailyMail, Rymir yavuze ko atari gushaka ubutunzi bwa Jay-Z nk’uko benshi babivuga ahubwo ko we ashaka kumenya ukuri ku nkomoko ye. Ubwo yabazwaga niba yizeye neza ko Jay-Z ari Se, Rymir yasubije ati ’’Ndabyizeye rwose.

Niba atari we kuki adashobora kumbeshyuza, yemere badupima’’. Jay-Z yashyingiranywe na Beyoncé mu 2010, bafitanye abana batatu, umukobwa Blue Ivy w’imyaka 12, n’impanga z’imyaka 7 arizo Rumi na Sir. Jay-Z mu minsi ishize yashinjwaga gufata kungufu umwana w’imyaka 13 afatanyije na P Diddy nubwo we yabihakanye akavuga ko bamubeshyara. Kugeza ubu, Jay-Z nta kintu aratangaza ku bivugwa n’uyu musore yareze.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Sponsored

Go toTop