Iyi ni vitamini itaboneka mu biribwa byinshi gusa kuyibona mu bundi buryo byo Imana yarabikemuye kuko yaduhaye izuba riturasira iminsi yose
- Igira kandi akamaro gakomeye mu mubiri.
- Iyi vitamini niyo ituma tugira amagufa akomeye ndetse n’amenyo mazima kandi bigafasha umubiri guhangana n’indwara zitandukanye
- Ituma kandi umubiri wacu ukoresha kalisiyumu na fosifore ku gipimo gikwiye bityo bikongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri.
- Iturinda indwara zinyuranye nk’umutima, ibicurane na rubagimpande n’izindi ndwara zose z’amagufa.
Vitamini D tuyisanga he?
Nkuko twabivuze, Imana yarabikemuye kuko yaduhaye izuba rituvira ku buntu. Izuba iyo rituvira rituma umubiri ubasha gukora iyi vitamini. Byumvikaneko izuba atari ryo riduha iyi vitamini D ahubwo iyo riturasira rituma ibinure biba munsi y’uruhu biyenga bigahindukamo ya vitamini.
Ibyo kurya ibonekamo ni: ibihumyo byabanje kwanikwa ku zuba, ibinyampeke, ifi cyane cyane sardine, inyama y’ingurube, soya n’ibiyikomokaho nka tofu cg amavuta ya soya,amata n’ibiyavaho nka yawurute ndetse n’amagi atogosheje.
Icyitonderwa
Kuko umubiri ariwo uyitunganyiriza ntibikunze kubaho ko iba nyinshi.
Icyakora ijya iba nkeya, mu gihe iramutse ibaye nkeya bishobora gutera uburwayi bunyuranye cyane cyane kugira amenyo adakomeye, amagufa avungagurika cg adakomeye na rubagimpande. Si ibyo gusa kuko ingaruka zigera no ku mikorere y’ubwonko, impindura (kuba warwara diyabete), n’imikaya idakora neza, ndetse ushobora no kugira asima, akayi n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso.
Abantu baba bafite ibyago byo kutagira iyi vitamini ihagije ni:
- Abakorera ahatagera imirasire y’izuba
- Abantu birabura cyane kuko uruhu rwabo rudapfa gucibwamo n’imirasire y’izuba
- Abasaza barengeje imyaka 50
- Abantu bafite umubyibuho udasanzwe
Abantu bahorana umunabi n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Zirikana
Niba ujya wumva uribwa amagufa, isuzumishe urebe niba atari ukubura iyi vitamini bibitera
Niba uhora ubira ibyuya mu mutwe gusa no mu gihe cy’imbeho bikaba uko ushobora kuba ubura iyi vitamini
Izuba rifite akamaro ni irya mu gitondo rikirasa na nimugoroba rirenga. Iry’igikatu ryangiza uruhu, amaso rikanatera kanseri y’uruhu.