Umugore witwa Hanifa yagaragaje ko umugabo we bahanye gatanya nyuma y’amasaha abiri gusa bakoze ubukwe ibintu byamuteye agahinda kugeza ubu.
Hanifa w’imyaka 26 y’amavuko, yasangije abantu iby’agahinda ke nyuma y’aho urugo rwe rurangiriye mu masaha abiri gusa rutangiye.
Inkuru ye yo gutandukana n’umugabo yatangijwe no kutumvikana kwabo, hagati ye n’umugabo nyuma haziramo kutizerana mu rukundo bashinjanya gucana inyuma. Hanifa yemeza ko yahishe ahashize he mbere yo guhura n’umugabo we dore ko ngo yari yarabyaye mbere ariko akabihisha umugabo we akanamubwira ko akiri isugi.
Yagize ati:”Nakundanye n’abagabo babiri icyarimwe mu hashize hanjie ndabyara ariko umugabo umwe muri bo yanga umwana twabyaranye.Ibyo byatumye mpitamo kurera umwana njye nyine, mbura ubufasha , mbaho njye nyine ariko nyuma nza kwisanga mu rukundo nanone”.
Hanifa avuga uko urukundo rwongeye kumugera ku mutima , akabona umusore umufasha mu buryo bw’amafaranga kuko ngo yari umukire cyane bigatuma amubeshya ko nta mwanya afite kandi ko akiri isugi.
Akomeje avuga ko uwo musore yaje kumusaba kuva mu kazi yakoraga akajya amwitaho kubera amafaranga yari afite, kugeza banagiye iwabo w’umusore bakemeranya kubana ariko we agakomeza guhisha ko yabyaye kandi ko atari isugi.
Nyuma yo gukora ubukwe, Hanifa yageze mu rugo, umugabo asanga atari isugi ndetse aza no kumenya ko afite umwana bituma ahita umwanga uwo mwanya hashize amasaha abiri gusa bakoze ubukwe.
Hanifa asaba n’abandi bakobwa kwirinda kujya babeshya ahubwo bakamenya ko ikinyoma kitaramba.