Advertising

Davido yishyuwe asaga Miliyari 10 frw aririmba mu bukwe bwo mu Buhinde

12/15/24 5:1 AM

Umuhanzi wo muri Nigeria, Davido yishyuwe Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika ngo aririmbe mu bukwe bwa Akesh na Sanya buzabera mu gihugu cy’u Buhinde.

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido ni umwe mu bahanzi baryoshya ibirori kandi bafite igikundiro muri Afrika no ku Isi. Kuri ubu ategerejwe mu bukwe bwa Akesh na Sanya bubera mu Buhinde kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 no ku Cyumweru ya 15 Ukuboza 2024. Uyu muhanzi w’icyamamare yavutse muri 1992 avukira muri Atlanta, Georgia muri America ariko yakuriye i Lagos muri Nigeria. Ababyeyi be ni Adedeji Adeleke na Mama we witwaga Vero Adeleke.

Izina rye ryarogeye cyane ari nayo mpamvu yishyurwa akayabo mu bitaramo. Davido azwi cyane mu njyana ya Afrobeat ariko si yo aririmbamo gusa kuko aririmba no muri Afro-pop na Pop. Zimwe mu ndirimbo azwiho cyane harimo Awuke, Funds, Sensational, Unavailable na Kante nka zimwe mu zizwi na benshi. Ubu bukwe Davido agiye kuririmbamo ni ubwa Alkesh Thavrani, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi (Chief Business Development Officer) mu kigo cyitwa “Bitsika send and Send” kandi ni nawe washinze House of Pluto, akaba we ugiye kuba umugabo wa Sanya.

Davido yageze mu Buhinde kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, akaba akomeje kwereka abakunzi be icyo abahishiye. Si ubwa mbere umuhanzi wo muri Nigeria atumiwe kuririmba mu bukwe bwo mu Buhinde kuko na Rema aherukayo. Aba bahanzi bakomeje gukuza igikundiro mu bakunzi b’umuziki bikaba binasemburwa no kuba indirimbo zabo nyinshi ziba ziri mu rurimi rw’Icyongereza rwumvwa na benshi ku Isi.

 

Umwanditsi: BONHEUR Yves

Previous Story

Taylor Swift umwaka awusoje neza ayoboye kuri Billboard

Next Story

Nyuma y’ibirego Diddy aregwa hiyongeyeho abagabo 3 yasindishije akabasambanya

Latest from Imyidagaduro

Go toTop