Advertising

Taylor Swift umwaka awusoje neza ayoboye kuri Billboard

12/15/24 4:1 AM

Umuhanzikazi w’umunyamerika, Taylor Swift yahize abandi bahanzi muri uyu mwaka wa 2024 mu bihembo bya “Billboard Music Awards” aho yihariye ibihembo bigera ku icumi.

Ibi byatangaje ku mugoroba washize tariki 12 Ukuboza 2024, ku rutonde rurerure rukubiyemo abahanzi n’abakora umuziki muri rusange bahize abandi muri uyu mwaka wa 2024. Taylor Swift ni umuhanzikazi wo muri America, wavutse tariki ya 13 Ukuboza 1989, avukira muri America. Ababyeyi be ni Andrea Gardner Swift na Scott Kingsley Swift.

Uyu muhanzikazi asanzwe akorerera umuziki we ahitwa Pennsylvania muri Amerika. Taylor Swift azwi mu ndirimbo nka Cruel Summer, Tonight, I can do with a brother heart, August, Cardigan” n’izindi nyinshi zitandukanye. Zimwe mu ndirimbo ze zikubiye kuri album ze nka Lover, Folklore,The tortured poets department: Anthology” n’izindi yagiye asohora mu myaka itandukanye kuva igihe yatangiriye umuziki muri 2004 kugeza ubu.

Taylor Swift yatunguranye ubwo yatsindiraga ibihembo bigera ku icumi Mu itangwa rya Billboard Music Awards, bimwe mu bihembo yahawe harimo icy’umuhanzi ufite album ya R&B nziza kurusha izindi, umuhanzi wa mbere mu b’igitsina gore, yabaye kandi uwa mbere wahanze indirimbo ikumvwa n’abantu benshi, uwa mbere mu bagize indirimbo zaciye ku maradiyo, uwa mbere mu bahanzi mpuzamahanga bakunzwe cyane.

Taylor Swift yatwaye ibihembo bigera ku icumi (10) akurikirwa na Zech Bryan watwaye bitanu (5), Morgan Wallen watwaye ibihembo bine (4) ndetse n’abandi batatu bagiye batwara ibihembo bitatu, harimo Shaboozey, Bad Bunny, Drake na Elevation Worship. Ibi bihembo bitangwa buri mwaka, iby’uyu mwaka byatwawe na Taylor Swift bikaba bizakomeza mu mpera z’umwaka utaha wa 2024.

 

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Previous Story

Shallipopi wo muri Nigeria na label ye ntibari gucana uwaka

Next Story

Davido yishyuwe asaga Miliyari 10 frw aririmba mu bukwe bwo mu Buhinde

Latest from Imyidagaduro

Go toTop