Advertising

Eminem yongeye gutaramira muri “F1 World Championship” yabereye mu Mujyi wa Abu Dhabi

12/08/24 4:1 AM
1 min read

Umuraperi “Marshall Mathers” uzwi nka Eminem yongeye gutaramira muri “F1 World Championship” yabereye mu Mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, akaba yahataramiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024.

Marshall Mathers uzwi nka Eminem azwi nk’umuraperi, umwanditsi w’indirimbo akanakina filime. Azwi nk’umuhanzi urwanya ivangura rishingiye ku moko mu muziki. Kuri uyu wa Gatandatu yasusurukije abakunzi be bahereeye i Abu Dhabi nyuma y’isiganwa rya “F1 Etihad Airways Abu Dhabi Grand Prix” ryabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu muhanzi yaherukaga kuririmba muri iri siganwa mu myaka 12 ishize. Iri joro tariki 7 Ukuboza 2024 yataramiye abakunzi be baherereye i Abu Dhabi” barizihirwa cyane kurusha uko muri 2012 byagenze. Ni mu gitaramo cyatangiye saa cyenda, Eminem akaba yeretswe urukundo n’abakunzi be banamugaragarije ko yari ategerezanywe amatsiko.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane nka “Lose yourself” nk’imwe iri gukundwa na benshi ku mbuga zitandukanye. Yakomeje aririmba n’izindi zirimo Won’t back down, Cinderella man, White America, Sing for the moment, Not afraid, Criminal na Stan”. Uyu munsi byabaye akarusho ubwo Eminem yazanaga na “Skylar” baririmbana indirimbo bakoranye zigakundwa na benshi “Love the way you lie”.

Bafatanyije mu majwi yabo yihariye bafashije abitabiriye kuryoherwa n’umuziki wabo. Eminem yari yambaye umupira uriho ibendera ry’igihugu cya “Ukraine” akaba yatangaje abantu aho yasoje igitaramo akora bimwe mu bimenyetso umukinnyi w’umupira w’amaguru “Cristiano” ajya akora iyo atsinze igitego.

Uyu muhanzi yakoze amateka nyuma y’imyaka igera kuri itanu yari ishize adataramira i Abu Dhabi. Eminem akomeje kwitwa umuraperi wa mbere ku isi hose kubera amateka ari gukora muri izi mpera z’umwaka wa 2024 nk’umuhanzi ukora injyana ya “Rap”.
Eminem to headline Formula 1 U.S. Grand Prix 2024 Concert: How to get  tickets, prices, & all you need to know
Cyari igitaramo kiza cyane yakoranye ingufu nubwo amaze iminsi ari ku cyiriyo cya mama wae uherutse gupfa.

Sting and Eminem will perform during the 2024 F1 Pirelli United States  Grand Prix weekend! : r/CircuitOfTheAmericas
Mu gutaramira abari baje mu marushanwa y’imodoka EMINEM yari amaze imyaka igera kuri 5 adakandagira Abu Dhabi

Umwanditsi: BONHEUR Yves

 

Sponsored

Go toTop