Advertising

Timaya yashyize atangaza impamvu adashaka umugore ku myaka ye 44

12/08/24 3:1 AM
1 min read

Timaya w’imyaka 44 y’amavuko yashyize atagangaza impamvu adashishikazwa no gushaka umugore bakaabana nyuma y’abana bagera kuri 3 amaze kubyara.

Umuhanzi wo muri Nigeria, Inetimi Alfred Odon, uzwi cyane ku izina rya Timaya, ubwo nyari mukiganiro kuri radio ikomeye cyane muri Nigeria Naija FM akabazwa impamvu nyamukuru akiri ingaragu ntakurya indimi yashise agira icyo abivugaho anasobanura byimbitse uburyo abonamo umuhange w’ubukwe ndetse nimpamvu bitamushishikaza.

Timaya ni umuhanzi w’umuhanga ndetse yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo na  ‘Dema Mama’. Kuri ubu ni se w’abana 4, yabayaranye abakobwa be babiri ba mbere aribo Emmanuella na Gracey ku umugore we wa mbere Barbara Fumnaya Nwaokolo, nyumabyaje kubyarana umuhungu we  Emmanuel na Tamar, umwana we mutoMaya, yamubyaranye Dunnie Onasanya.

Mu kiganiro na Naija FM, Timaya yemeye ko atigeze akundana ariko avuga ko imyifatire ye ishobora guhinduka mu bihe biri imbere. Yashimangiye icyifuzo cye cyo gushaka amahoro yo mu mutima nk’impamvu nyamukuru yimitekerereze ndetse yizera neza ko amahoro yifuza atayashakira mu ngo cyane ko yagiye abona inyinshi zamusenyukiye mu maso.

Ati: “Ntabwo nigeze mba umusore w’ubukwe kuva kera, ariko birashobora guhinduka, ikintera ubwoba nuko niba nashakanye uyu munsi gusa umukobwa akambuza amahwemo, nshobora kurusenya rudateye kabiri, kuko ntakunda guhangayika no kwibabariza umutima.’’

 

Sponsored

Go toTop