Advertising

Bien-Aimé uri mubaherutse gukorana na Bruce Melody kuri ubu ayoboye kuri Spotify muri Kenya

12/07/24 3:1 AM
1 min read

Bien-Aimé wamenyekanye cyane mu itsinda rya Sauti Sol yatangajwe nk’uwahize abandi ku rubuga rwa Spotify mu gihugu avugamo cya cya Kenya aho abagera kuri Miliyoni 23 bumvise ibihangano bye.

Bien-Aimé azwi cyane mu ndirimbo nka Extra Pressure,Ma Cherie,Inauma,My baby” nka zimwe mu zakunzwe cyane kuri uru rubuga rwa Spotify. Uyu muhanzi akaba yishimiye iyi ntsinzi arikumwe n’itsinda rya Hip-Hop rya Wakadinali naryo ryagize uruhare runini mu guhindura isura y’umuziki wa Kenya, rikawuyobora mu buryo bwagutse.

Sauti Sol yabarizwagamo Baraza nubwo batangaje ko batandukanye nk’itsinda , baracyafite umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki. Itsinda rya Saut Sol tariki 30 Ugushyingo 2024, bataramiye muri Kigali Universe mu bitaramo byo gusesera ku bakunzi babo .Iki gitaramo ntabwo Baraza yacyitabiriye kuko nawe yari muri Tanzania aho yahuriye ku rubyiniro na Sean Paul.

Bien-Aimé Baraza - Tue 12 Mar 24 - AB
Bien-Aime yahoze akorera mu itsinda rya Sauti Sol

Bien Aime yaje i Kigali gukorana indirimbo na Bruce Melodie – Umuseke
Ubwo Bruce Melody yari aje kwakira Bien Aime ku kibuga cy’indege bari bafitanye umushinga w’indirimbo “IYO FOTO”

Sauti Sol - Live and Die in Afrika Tour 2016 (Nationwide tour - Kenya)
Yahoze abarizwa mu itsinda rya Saut Sol.

Bensoul x Bien - Extra Pressure (Official Lyrics)🚭
Extra Pressure iri mundirimbo zakuzwe cyane muzo Bien Aime yagaragayemo.

Umwanditsi: BONHEUR Yves

Sponsored

Go toTop