Umuhanzi Bruce Melodie mbere yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yakoranye n’itsinda rya Blaq Diamond ryo muri Afurika y’Epfo , yari yateguje igitaramo cyo kumvisha abakunzi be Album.
Anyuze kuri Murandasi , Bruce Melodie yatumiye inshuti ze agira ati:”Muze tubane mu gitaramo cyo kumva Album yanjye, bizaba bijyanye no kuririmba Live [Imbona nkubone].Uzaba ari umugoroba wihariye ku bakunzi banjye”.
Ni ibitaramo agiye gukora nyuma yo gukubuka muri Canada , mu Bitaramo 4 yakoreyeyo.
Ni ibitaramo kandi bizabera muri Kigali Universe ya Coach Gael ku wa 21 Ukuboza uyu mwaka.
Iyi Album Bruce Melodie azumvisha abantu be, iriho zimwe mu ndirimbo amaze iminsi asohora nka ‘When She Is Around, Sowe yakorewe muri Nigeria, Iyo Foto n’iyo amaze amasaha make ashyize hanze yise ‘Nick Minaji’ ari kumwe na Blaq Diamond.